Musanze: Abashinjwaga ivangura, ubwicanyi no gutwika urugo rw’abandi barakatiwe

Sangiza iyi nkuru

Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze rwasomye urubanza Ubushinjacyaha bwari bukurikiranyemo Munyakazi Evariste, Hitimana Jean de Dieu, Mugiraneza Ildephonse, Munyamahoro Innocent, Nsengiyumva Théoneste na Uwamariya Visensia ku byaha bakoze bitandukanye birimo Ubwicanyi, ivangura, gutwikira undi inyubako ku bushake no gukomeretsa ku bushake byateye ubumuga buhoraho.

Abaregwaga ku itariki 08 Mata 2021 bakatiwe igihano cy’igifungo cya burundu uretse Hitimana Jean de Dieu wari umukuru w’Umudugudu we wahanishijwe igifungo cy’imyaka irindwi n’ihazabu ya miliyoni imwe(1.000.000frw) kubera ko we yahamwe gusa n’icyaha cy’ivangura.

Nk’uko iyi nkuru dukesha Ubushinjacyaha Bukuru ivuga, ibi byaha aba bose bari bakurikiranweho byatangiriye ku cyaha cy’ivangura rishingiye ku bwoko cyakorerwaga SIFA Celestine utuye mu murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze, ubwo abagize umuryango wa Munyakazi Evariste bahoraga bamutoteza, babwira umugabo we ngo yashatse umututsikazi, bakamubwira amagambo akomeretsa, bakajya babatera amabuye, bakanajugunya amazirantokimu rugo ndetse bakaba barigeze no kubatangira barabakubita barabakomeretsa.

Urwo rwango rwakomeje gukura kugeza ubwo Munyakazi Evariste yaje kwima uwo mugabo inzira y’imodoka ye, abonye amaze kuyinjiza mu gipangu, ahita azamura urukuta rw’amabuye aho imodoka yagombaga kunyura ngo isohoke bituma ihera mu gipangu.

Ayo makimbirane yarushijeho gukomera kugeza ku wa 22/02/2020, ubwo SIFA Celestine yari mu rugo ari kumwe n’abana bigeze mu gihe cya saa kumi n’ebyiri n’igice ajya guhaha, agarutse asanga abana be babatwikiye mu nzu bamenye ikirahuri cy’idirishya ry’icyumba yari yasize abaryamishijemo, maze umwana wari ufite imyaka ibiri ahita yitaba Imana, undi arashya bikomeye ahita ajyanwa kwa muganga ubu bikaba byaramuviriyemo ubumuga bukomeye bwo gucibwa akaguru, ndetse n’umubiri wose ukaba wuzuye ibikomere by’ubushye.

Ubushinjacyaha bushingiye ku ngingo ya 163, iya 107, iya 180 n’iya 121 z’ Itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018, riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange bwasabye ko Munyakazi Evariste, Hitimana Jean de Dieu, Mugiraneza Ildephonse, Munyamahoro Innocent, Nsengiyumva Théoneste na Uwamariya Visensia bahamwa n’icyaha cy’Ivangura, Ubwicanyi, gutwikira undi k’ubushake inyubako no gukomeretsa k’ubushake byateye indwara, bahanishwa igifungo cya burundu.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *