Umusirikare w’u Burundi wo ku rwego rwa Corporal, yatawe muri yombi nyuma yo kurasa akica umusore w’imyaka 33 y’amavuko bapfuye Memory Card.
Byabaye ku wa Kabiri tariki ya 13 Mata, muri Komini Gihanga ho mu ntara ya Bubanza.
Ibitangazamakuru by’i Burundi byatangaje ko uyu musirikare witwa Kwizera Fidèle yarashe uwitwa Nshimirimana Jean Marie amasasu atatu yo mu gituza aramwica.
Bigitangira ngo Kwizera yagurishije Nshimirimana Memory Card, undi ayisuzumye asanga idakora. Nyakwigendera ngo yahise abwira uriya musirikare ko Memory Card ye idakora, undi ahita amurasa.
Nshimirimana Jean Marie yabaye umuturage wa gatatu w’u Burundi wishwe arashwe n’abasirikare ba kiriya gihugu, mu gihe kitageze ku kwezi.
Abaherukaga kuraswa barimo umusore w’imyaka 24 y’amavuko wo mu ntara ya Mwaro witwa Nimubona Lionel wiciwe mu kabari k’i Bujumbura arashwe n’umusirikare wo ku rwego rwa Lieutenant Colonel witwa Blaise Nimpagaritse.
Uyu musirikare aherutse gukatirwa igifungo cya burundu ndetse anategeka guha umuryango wa nyakwigendera impozamarira ingana na miliyoni 30 z’Amarundi.
Undi warashwe n’umusirikare ni umugabo witwa Moussa Ntibazokura wari usanzwe ari umuyobozi w’agace ka Kabeza na ko kari mu ntara ya Muyinga iri mu majyaruguru ashyira Uburasirazuba bw’u Burundi.
Amakuru avuga ko intandaro yo kugira ngo bariya basirikare bose uko ari batatu barase abantu ari uko babaga basinze.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


