APR FC ntiyorohewe muri Brazzavile, Shampiyona yo yashoje umunsi wa 5

Sangiza iyi nkuru

Ikipe ya APR FC iri kubarizwa mu gihugu cya Congo Brazzaville aho yitabiriye irushanwa rya Tournoi de la Republique yatangiye itsindwa n’ikipe ya Cara Brazzaville ibitego 2 ku busa mu mukino wabereye kuri Sitade ya Alphonse Massambaa Debat.
Ibitego bitatu byose APR FC yabitsinzwe mu gice cya mbere, umukino urinda urangira iyi kipe y’ingabo z’igihugu zitabashije kwishyura.
[ad id=”44145″]
Ni umukinno wagoye APR FC mu gice cya mbere ariko nyuma yo gukora impinduka mu gice cya kabiri APR FC yabashije kugerageza amahirwe atandukanye ariko bikomeza kwanga.
Umukino usoza iyo mu matsinda ku wa kane, ikipe ya APR FC izakina na AS Kondzo
APR FC yatsinzwe mu gihe mu Rwanda imikino y’umunsi wa gatanu wa AZAM Premier League yasozwaga,
Kugeza ubu Rayon Sport niyo iyoboye urutonde n’amanota 13 ikurikiwe na Sunrise ifite amanota 10
Dore uko imikino yagenze
[ad id=”44145″]
Amagaju FC 0-2 AS Kigali
Etencelles 3-1 Pepiniere FC
Police FC 0-0 Mukura VS
Bugesera FC 1-0 Marines FC
Sunrise FC 0 — 1 Rayon Sport
Gicumbi FC 0- 1 Espoir FC
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Schadrack@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *