Rubavu: Dusengimana Felicien afunze azira kwigira umuvuzi atabyemerewe
Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rubavu yafashe uwiyitaga umuvuzi gakondo, aho yabeshyaga ko avura abaturage indwara zitandukanye. Uyu yafatiwe iwe mu rugo nyuma y’uko Polisi ihasanze abantu 17 bari bafite uburwayi bunyuranye. [ad id=”44145″] Uwafashwe yitwa Dusengimana Felicien akaba yarafashwe tariki ya 21 Ugushyingo, mu murenge wa Nyakiriba. Kumufata byaturutse ku makimbirane y’umwe […]
Dr Richard Sezibera ashobora kuba ariwe uzasimbura Senateri Mucyo
Mu gihe Inteko Ishinga Amategeko umutwe wa Senat itegereje binyuze mu matora uzasimbura nyakwigendera Senateri Mucyo Jean de Dieu, Dr Richard Sezibera uri mu bakandida 5 bahatanira uyu mwanya yagaragarijwe icyizere kidasanzwe ubwo bari mu muhango wo kwiyamamaza mu ntara y’Amajyepfo . Kuri uyu wa mbere tariki ya 21 Ugushyingo 2016, nibwo mu ntara y’Amajyepfo […]
Papa Francis yasabye Abapadili kubabarira icyaha cyo gukuramo inda
Mu muhango wo gusoza umwaka w’impuhwe kuri iki cyumweru tariki ya 20 Ugushyingo 2016, Umushumba wa kiliziya gatulika ku isi Papa Francis yahaye abapadiri bose ububasha bwo kubabarira icyaha cyo gukuramo inda. [ad id=”44145″] Yagize ati” Abapadiri bose mu muhamagaro wabo, bahawe ububasha bwo kubabarira icyaha cyo gukuramo inda, kandi bakakibabarira bibavuye ku mutima. Umuntu […]
Harigwa uko ishyamba rya Congo ryabaye indiri y’abarwanya ubutegetsi ryabungwabungwa
Kuva kuri uyu wa 21-25 Ugushyingo 2016, i Kigali hateraniye inama igamije kurebera hamwe uko ishyamba rya congo ryabyazwa umusaruro aho gukomeza kuba indiri y’inyeshyamba n’abarwanya ubutegetsi bw’ibihugu byo mu karere. Iyi nama ngaruka mwaka izwi ku izina rya CBFP (Congo Basin Forest Partnership) ihuza ibihugu 10, Uburayi ndetse n’indi miryango itegamiye kuri leta ifite […]
Sheebah Karungi ufite se w’Umunyarwanda, ahamya ko nta muhanzi umuhiga muri Uganda
Mu gihe yitegura gushyira hanze Album ye yise “ Nkwataakoa” ku wa 2 Ukuboza 2016, umuhanzikazi wo muri Uganda Sheebah Karungi, yatangaje ko nta wundi muhanzi abona umuhiga ku butaka avukaho bwa Uganda. [ad id=”44145″] Yagize ati:” Uyu mwaka ni umwaka wanjye, nungutse byinshi kurusha uko nabitekerezaga, nshobora kuvuga ko ubu ndi umuhanzi wa mbere […]
Pizza Inn Ltd na Chicken Inn Ltd byatsinze urubanza byaregwagamo n’ikigo cyo muri Afurika y’Epfo
Ibigo bibiri by’ubucuruzi by’Abanyarwanda bizakomeza gucuruza pizza n’inkoko nta nkomyi nyuma yo gutsinda urubanza byaregwagamo n’ikigo cyo muri Afurika y’Epfo. [ad id=”44145″] Hari impungenge z’uko ibyo bigo, Pizza Inn Ltd na Chicken Inn Ltd, bicuruza ibyo kurya byihuse (Fast Food) muri Kigali City tower, bishobora gufunga imiryango, nyuma y’aho muri Nzeri byajyanywe mu rukiko n’ikigo […]
Imyitozo y’Imbonerakure isa nk’iya gisirikare ikomeje gutera benshi ubwoba
Buri tariki ya 19 Ugushyingo, Leta y’u Burundi n’ishyaka CNDD FDD bizihiza umunsi mukuru w’abarwanyi “journĂ©e du combattant’’, muri ibi birori byabaye mu mpera z’icyumweru gishize Imbonerakure nizo zakoze umwiyereko zikora ibisa nk’ibya gisirikare ariko ibyo bikaba bikomeje gutera benshi ubwoba. Ibirori byaberaga mu Ntara ya Kayanza mu Majyaruguru y’u Burundi, Imbonerakure zitambuka imbere y’imbaga […]
Kinga metarike duhurire muri ndaburaye, rimwe mu mazina mashya yahawe inzara mu Majyepfo
Nyuma y’aho bamwe mu Banyarwanda cyane cyane mu Ntara y’Iburasirazuba bibasiwe n’uruzuba rukabatera amapfa ndetse bikaba ngombwa ko bamwe basuhuka mu turere twa Nyagatare, Kayonza n’ahandi, ibintu byafatwaga nk’umwihariko w’aha, gusa ibindi bice by’igihugu nabyo byibasiwe n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe birashinyiriza ariko kuri ubu inzara bagiye bayiha amazina atandukanye nka Nzaramba risanzwe rizwi, ariko hari izina […]
Mu gihe Trumpism yashinga imizi mu bihugu by’ibihangange, Isi yahinduka umuyonga
Trumpism ni uburyo bwo gutegeka abatuye isi babonamo ibintu bashingiye ku kuntu umuyobozi mushya watorewe kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika abonamo ibintu cyangwa ateganya gukoramo imirimo ye. Bitandukanye n’uko ubusanzwe abandi babitekerezagamo, kandi ibyo bikaza bitunguranye, bimwe benshi cyangwa bamwe baba batatekerezaga ko bitakunda bakabona birabaye! Mu gihe isi yari itariruhutsa imvune yasizwemo n’umugambi […]
Bwa mbere perezida Mugabe yavuze ku kurekura ubutegetsi
Perezida Robert Mugabe wa Zimbabwe kuri ubu ufite imyaka 91 amaze ku butegetsi imyaka 36, ni ubwa mbere uyu mukuru w’igihugu uruta abandi bo ku isi yemeye ko igihugu cye kiri mu bihe by’ubukene bukabije nk’uko bigaragara muri Raporo yashizwe ahagaragara na leta ya Zimbabwe kuri uyu wa mbere. Perezida Mugabe yatangaje ko igihugu ayoboye […]
Ese ni iki Bibiliya ivuga ku bantu badakora?
Mu buzima bwa buri munsi umuntu akora kugirango abeho, agire amagara mazima. Umuntu asabwa gukora ibishobora kuzabyara inyungu mu gihe kizaza zaba rusange cyangwa ize bwite nubwo izo nyungu ashobora kuzibona ako kanya cyangwa zigatinda. [ad id=”44145″] Ijambo ry’Imana naryo rero ntirihwema gukangurira abantu gukora cyane ndetse rikanagaragaza uko byagendekera umuntu wanga gukora. Ibi ni […]
Ku myaka 10 imaze ishinzwe, korali Christus Regnat yishimira urwego igezeho
Buri mwaka ku munsi mukuru wa Kristu mwami, korali Christus Regnat yizihiza isabukuru y’igihe imaze ishinzwe. Kuri iki Cyumweru tariki ya 20 Ugushyingo 2016 yizihije isabukuru y’imyaka 10 imaze yogeza ivugabutumwa rya gikristu gatorika kuva yashingwa mu mwaka wa 2006. [ad id=”44145″] Iyi korali yashingiwe muri centre Christus, abayibamo bishimira ko yabafashije guhindura ubuzima bwabo […]
Inyubako ziza imbere mu bihumanya ikirere mu Rwanda zigiye kwigwaho
Guhera kuri uyu wa 22-23 Ugushyingo 2016 I kigali harateranira inama ihuza abahanga mu gukora ibishushanyo mbonera by’inyubako, byitezwe ko muri iyi nama hazigwa ku kibazo cy’inyubako zubakwa mu buryo buhumanya ikirere mu Rwanda. Ikigo nyarwanda cy’abakora ibishushanyo by’inyubako (RIA) kizatangiza ku mugaragaro ihuriro ry’abubatsi b’inyubako zujuje ubuziranenge (RWAGBO) rizaba rishinzwe kugenzura ko imyubakire igendera […]
Ikibazo cyatumaga U Rwanda rutarangura amavuta ya Mukwano yo muri Uganda kigiye kubonerwa umuti
Mu gihe umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba EAC uri mu cyumweru cyahariwe uyu muryango ku nshuro ya 7, u Rwanda na Uganda na byo ngo byaboneyeho gusubukura ubuhahirane bw’amavuta y’ubuto akomoka ku bimera bwari bumaze igihe busa n’ubwahagaze. [ad id=”44145″] Aya masezerano yo guhagarika ibicuruzwa birimo amavuta y’ubuto yakorwaga n’uruganda ruzwi nka Mukwano Oil Group […]
Kisoro: Uwitwa Uzamukunda ararwana n’ubuzima nyuma yo kurasirwa hafi y’umupaka wa Congo
Umugore w’imyaka 42 wo muri Uganda ari kurwana n’ubuzima mu Bitaro bya Mutolere mu Karere ka Kisoro muri Uganda, nyuma y’aho mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru gishize arasiwe hafi y’umupaka na Congo n’abantu bataramenyekana. [ad id=”44145″] Uyu mugore witwa Efrance Uzamukunda, utuye mu mudugudu wa Murora, mu Murenge wa Muramba ho mu Karere ka […]
Batatu bafatanywe ibikoresho by’ikoranabuhanga byibwe abantu batandukanye
Abagabo batatu bafashwe na Polisi y’u Rwanda ku wa 18 Ugushyingo ibasanganye ibikoresho by’ikoranabuhanga birimo telefone na mudasobwa bacyekwa kwiba abantu batandukanye. [ad id=”44145″] Ndikuryayo Patrick na Gasigwa Amza bafatiwe mu karere ka Nyarugenge bafite igikapu kirimo Telefone ngendanwa 55, sharijeri 55, bateri 56, na Simu Kadi eshanu. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi […]
Libya: Ubushyamirane bushingiye ku moko bwatewe n’inkende bwaguyemo 16
Ubushyamirane bushingiye ku moko bwatewe n’inkende mu gihugu cya Libya bwatumye byibuze abantu 16 bahasiga ubuzima abagera kuri 50 barakomereka mu minsi 4 y’imirwano yahuje amoko 2 yo mu majyepfo y’umujyi wa Sabha nk’uko byatangajwe kuri iki Cyumweru. [ad id=”44145″] Nk’uko abaturage babitangaje ngo ubu bushyamirane bwadutse hagati y’amoko 2 nyuma y’aho inkende y’umucuruzi wo […]
APR FC ntiyorohewe muri Brazzavile, Shampiyona yo yashoje umunsi wa 5
Ikipe ya APR FC iri kubarizwa mu gihugu cya Congo Brazzaville aho yitabiriye irushanwa rya Tournoi de la Republique yatangiye itsindwa n’ikipe ya Cara Brazzaville ibitego 2 ku busa mu mukino wabereye kuri Sitade ya Alphonse Massambaa Debat. Ibitego bitatu byose APR FC yabitsinzwe mu gice cya mbere, umukino urinda urangira iyi kipe y’ingabo z’igihugu […]
Niba uri inkumi, dore abasore bashaka abakunzi (Fungura ubone imyirondoro)
1.Nkuko nabibabwiye ubushize ndashaka Umukunzi uri hagati ya 27-32 mfite imyaka 34 narangije kamimuza ntakazi mfite uwo mukobwa agomba kuba yiyubaha ubwe, ufite gahunda turahurira kuri 0788287136 2.Ndashaka umukunzi ndi umusore mutomuto kandi ndi mugufi (1 m55cm) umukunzi nshaka agomba kuba byibura ansumba ari hagati 1m 65cm -1m75cm.Yarize byibura humanite kandi ari inzobe byaba ari […]
Uganda: Umwana w’imyaka 8 acumbikiwe na Polisi akekwaho ubutinganyi
Polisi ya Uganda icumbikiye umwana w’umukobwa w’imyaka 8 y’amavuko akekwaho kugaragaza imico itemewe muri kiriya gihugu y’ubutinganyi. [ad id=”44145″] Uyu mwana utatangajwe amazina, ngo yagaragaye ku ishuri mu gace ka Jinja gaherereye mu bilometero bisaga 80 uturutse mu murwa mukuru Kampala ari gusomana n’abandi bana b’abakobwa bagenzi be ndetse basa n’abari mu rukundo rudasanzwe bituma […]
Inzozi za Nicolas Sarkozy zo gusubira muri Champs-à ‰lysées mu 2017 ntizikibaye impamo
Nicolas Sarkozy wigeze kuba perezida w’u Bufaransa akaba yifuzaga kongera kwiyamamariza kuyobora iki gihugu, kuri iki cyumweru yaraye atsindiwe mu matora y’ibanze na Francois Fillon uzahangana mu cyiciro cya kabiri cy’aya matora y’ibanze na Alain Juppe bazamukanye, ku Cyumweru gitaha. [ad id=”44145″] Franà §ois Fillon yaje imbere cyane mu majwi n’amajwi 44,1%, naho Alain Juppe wamukurikiye […]
Yagerageje gutanga ruswa, undi afatanwa uruhushya rwo gutwara moto rw’urwiganano
Uwitwa Munyampeta Jean Damascene afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kabarore mu karere ka Gatsibo azira kugerageza guha ruswa y’ibihumbi 60 by’amafaranga y’u Rwanda umwe mu bapolisi bahakorera kugira ngo amukorere ibinyuranije n’amategeko. [ad id=”44145″] Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri aka karere, Superintendent of Police (SP) Eric Kabera yavuze ko ku wa 16 Ugushyingo […]