Burundi: Umupasiteri ukomoka muri Benin yishwe n’abo bikekwa ko ari Imbonerakure

Sangiza iyi nkuru

Umugabo ukomoka mu gihugu cya Benin witwa Franck Nyandaka, usanzwe ari n’umushumba w’itorero mu gihugu cy’u Burundi, kuwa Kabiri ushize yasanzwe ku nkombe z’uruzi rwa Rusizi yapfuye, aho abo mu muryango we batunga urutoko urubyiruko rw’ishyaka riri ku butegetsi ruzwi nk’Imbonerakure.

Ibi byabereye muri Komini Buganda, mu Ntara ya Cibitoke, mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’u Burundi, aho bivugwa ko abarobyi ari bo bamubonye mu masaha ya nyuma ya saa sita ku nkombe za Rusizi.

Abayobozi bo muri iki gice n’abapolisi bageze aho basanze umurambo wa nyakwigendera ujyanwa i Bujumbura kugirango ukorerwe ibizamini, mu gihe polisi ivuga ko yatangiye iperereza.

Nk’uko byatangajwe n’abari begereye uyu mupasiteri, ngo we n’umuryango we (umugore n’abana babiri) ngo bari baherutse kuva mu ivugabutumwa muri Afurika y’Epfo no muri Centrafrica. Mu kugaruka kwabo, banyuze muri RDC.

Ubwo bageraga ku rundi ruhande rwa Rusizi kuwa Gatandatu ushize, byabasabye abantu babafasha kwambuka, biba ngombwa ko bitabaza Imbonerakure zazobereye kwoga nk’uko abatangabuhamya babitangarije SOS Medias Burundi dukesha iyi nkuru.

Amakuru rero akomeza avuga ko itsinda ry’Imbonerakure ryafashije abasigaye bo mu muryango kwambuka, hakurya hagasigara pasiteri. Ababibonye bati “ Basize bwana Nyandaka ku rundi ruhande, baherekeza umuryango we gufata imodoka yabajyanye i Bujumbura,”

Ayo makuru akomeza avuga ko izi Mbonerakure zivugwa zasubiye kuri Rusizi nyuma y’amasaha zigiye gufata Franck Nyankanda, ariko ngo kuko zari zabonye ko afite amafaranga menshi, aho kumuzana ku butaka bw’u Burundi zaramwishe zimusiga ku nkombe z’uruzi.

Umuryango wa nyakwigendera rero wasabye ko izi Mbonerakure zitabwa muri yombi kuko ngo wizeye nta gushidikanya ko ari zo zakoze ubwicanyi. Igipolisi cya Cibitoke nacyo kijeje gukora iperereza.

Kuva Leta y’u Burundi yafata icyemezo cyo gufunga imipaka yo ku butaka no mu mazi mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa rya Covid-19, ngo imirambo myinshi imaze gusangwa kuri uru ruzi rwa Rusizi. Nko mu mezi abiri ashize, Imbonerakure enye zakatiwe igifungo kigera ku myaka itanu zizira gukorera iyicarubozo, ubwicanyi n’ubwambuzi abagenzi bambuka uruzi rwa Rusizi.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *