Abanyarwanda baba muri Guinée Bissau kuri uyu wa 29 Mata 2021 bifatanyije n’inshuti z’u Rwanda kwibuka ku nshuro ya 27 jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Iyi gahunda yitabiriwe n’abantu 30 barimo Ambasaderi w’u Rwanda muri Senegal, Jean Pierre Karabaranga ushinzwe ibihugu birimo: Guinée Bissau, Mali, Cap-Vert na Gambia, irangwa no gucana urumuri rw’icyizere, kunamira abazize jenoside, hatangwa ubuhamya n’ubutumwa.
Perezida w’umuryango w’Abanyarwanda baba Guinée Bissau, Moïse Sande yahamagariye abantu bose kwamagana jenoside n’abakwirakwiza ingengabitekerezo yayo aho bari hose.
Ndorimana Mubiligi uri mu bagize uyu muryango, yatanze ubuhamya bw’uko ivangura ryagejeje u Rwanda kuri jenoside yakorewe Abatutsi.
Yavuze ko jenoside yakorewe Abatutsi yabaye afite imyaka 12 y’amavuko, icyo gihe ntiyari mu bahigwaga ngo bicwe, akavuga ko ariko yabonye uko Abatutsi bishwe bazira uko baremwe.
Muri ubu buhamya, Ndorimana yavuze ko ingengabitekerezo y’urwango yabibwe mu Banyarwanda barimo n’abana bigaga mu mashuri abanza.
Yashimiye ingabo za FPR Inkotanyi zahagaritse jenoside, ashishikariza Abanyarwanda gukomeza inziza y’ubwiyunge no guharanira iterambere ry’igihugu.
Naho Ambasaderi Karabaranga, yashimiye Abanyarwanda baba muri Guinée Bissau bateguye iyi gahunda, agaruka ku mateka y’ivanguramoko yaranze u Rwanda kuva mu mwaka w’1959, anasobanura uko Abatutsi bishwe urw’agashinyaguro mu 1994.
Ambasaderi Karabaranga kandi yibukije abitabiriye iyi gahunda uburyo amahanga yatererenye u Rwanda ubwo jenoside yabaga, ashimira ubutwari ingabo za FPR zagaragaje, zikayihagarika.

Mu gusoza ijambo rye, yahamagariye Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda kurwanya imvugo n’ibikorwa byose bijyanye no guhakana jenoside yakorewe Abatutsi n’ingengabitekerezo yayo.


Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


