Isomwa ry’urubanza rwa Munyagishari ryasubitswe
Isomwa ry’urubanza mu bujurire rwa Bwana Munyagishari Bernard uregwa icyaha cya jenoside yakorewe abatutsi rwagombaga gusomwa kuri uyu wa 30 Mata ryasubitswe. Ryimuriwe ku wa gatanu tariki ya 7 Gicurasi. Ubwo umucamanza yabitangazaga mu ruhame, yagize ati « isomwa ry’urubanza ryasubitswe, kubera ko urukiko rutabonye umwanya uhagije wo kwandika imyanzuro yarwo. Ryimuriwe ku wa gatanu, […]
Museveni nanone ku mbarutso y’imbunda (Amafoto)

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, yasusurukije abakoresha imbuga nkoranyambaga nyuma y’amafoto ye yashyize ahagaragara ari kurasa. Ku wa Kane tariki ya 29 Mata ni bwo Museveni yakoze umwitozo wo kurasa, mu karere ka Kyankwanzi gaherereye mu birometero 200 uvuye i Kampala. Uyu mwitozo wabereye mu kigo cy’imyitozo cya NALI, wanakozwe n’abadepite batowe bo mu […]
Uko utinza ikibazo ni nako ibyo uhomba biba byinshi-Perezida Kagame
Perezida Paul Kagame akaba na Chairman wa FPR-Inkotanyi, avuga ko intego uyu muryango wubakiyeho ari nazo ugenderaho ari ugukora ku nyungu za buri munyarwanda, gusa akanenga abatinda gukemura ibibazo bihari. Ibi umukuru w’igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu mu nama ya komite nyobozi yaguye y’umuryango FPR-Inkotanyi, yateraniye i Rusororo mu Mujyi wa Kigali ku cyicaro […]
Nyabihu: Bamwe mu barokotse jenoside bavuga ko bari mu zangiritse
Imwe mu miryango yarokotse jenoside yakorewe abatutsi ituye mu Murenge wa Bigogwe mu karere ka Nyabihu, irasaba ubufasha bwo kubakirwa no gusanirwa inzu kuko izo bubakiwe zangiritse mu buryo bukomeye. Imiryango 54 yo muri uwo Murenge niyo igaragaza ko inzu ituyemo zubatswe huti huti hakoreshwa amatafari atumye, bituma zangirika hadaciye kabiri. Aba baturage babwiye RBA […]
Umugore wa mbere yatowe 100% ngo ayobore CCM
Perezida Samia Suluhu Hassan wa Tanzania yatowe n’amajwi 100% kuba umukuru w’ishyaka Chama Cha Mapinduzi (CCM) riri ku butegetsi, aba umugore wa mbere ukuriye iri shyaka kuva ryashyingwa. Umwanya w’umukuru w’iri shyaka nta muntu wari uwuriho kuva John Magufuli yatabaruka muri Werurwe 2021. Kuri uyu Gatanu ni nabwo bwa mbere inama nkuru y’iri shyaka riri […]
Nyamirambo: Indaya yakamejeje ubwo yafatirwaga ku gitanda n’umugabo w’abandi
Indaya yitwa Benitha iba mu Kagari ka Cyivugiza, Umurenge wa Nyamirambo w’Akarere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali kuri uyu wa 29 Mata 2021 yakamejeje ubwo yafatwaga iryamanye n’umugabo w’undi mugore. Nk’uko BTN TV dukesha aya makuru yabitangaje, byabaye mu gitondo cy’uwo munsi ubwo umugore yasangaga uyu mugabo we witwa Kabanda aryamanye na Benitha. Hashize […]
Abanyeshuri bamaze icyumweru barara hanze, bategereje ko Perezida Tshisekedi ahabasanga

Abanyeshuri bo mu mujyi wa Beni mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, bamaze icyumweru kirenga barara hanze, basaba Umukuru w’Igihugu kuzuza isezerano, agasura uburasirazuba bw’igihugu bumaze igihe kirekire bwugarijwe n’umutekano muke. Aba banyeshuri barimo abiga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bahuriye mu mujyi rwagati guhera mu cyumweru gishize, bigaragambiriza ubwicanyi imitwe […]
COVID-19: Bamwe mu baturage ntibiyumvishaga ko bajenerali nabo bafungwa
Bamwe mu baturage bavuga ko batiyumvishaga uburemere bwo kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus, kugeza ubwo bamwe mu bajenerali muri RDF bafunzwe, baryozwa kurenga kuri ayo mabwiriza. Bamwe mu baganiriye na BWIZA yabasanze mu Mujyi wa Musanze, bavuga ko ubusanzwe bazi neza ko uwarenze ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus ahanwa, gusa ngo ntibari biteze ko […]
Nyanza: Uko Padiri yarambagije umubikira, bagashakana

Mana François Xavier wabaye Padiri amaze igihe ashakanye na Uwambayeneza Marie Claire wari umubikira, umuryango wabo ukaba utuye mu Karere ka Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo. Mu kiganiro Mana yagiranye na Radiyo Ijwi rya Amerika (VOA), yasobanuye uko yarambagije uyu mugore we wari umubikira, bikagera aho bombi bashakana. Yagize ati: “Mvuye mu bupadiri nagiye gukora akazi […]
Ndikumana wigisha muri kaminuza iri mu zikomeye ku Isi yahawe igihembo
Umurundi LĂ©once Ndikumana wigisha ibijyanye n’ubukungu muri Kaminuza ya Massachussets Amherst iri mu zikomeye ku Isi, ku wa 28 Mata 2021 yahawe igihembo cyitiriwe Andrew Carnegie. Iki gihembo gitangwa n’ikigo cya Carnegie Corporation of New York cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) mu rwego rwo gushyigikira ubushakashatsi bw’abahanga mu bijyanye na politiki, ubukungu, […]
Umwamikazi w’aba-Zulu yatanze nyuma y’ukwezi kumwe yimye ingoma
Ubwami bw’aba-Zulu bo muri Afrika y’Epfo, bwatangaje ko Shiyiwe Mantfombi Dlamini Zulu wari umaze ukwezi kumwe yimitswe yatanze (yapfuye). Umwamikazi Mantfombi wari ufite imyaka 65, yimye ingoma y’ubu bwoko nyamwinshi muri icyo gihugu mu kwezi gushize nyuma y’urupfu rw’umwami Goodwill Zwelithini wari umugabo we. Minisitiri w’intebe w’umwamikazi yavuze ko uru rupfu rwatunguye umuryango kandi “bahombye […]
Guinée Bissau: Abanyarwanda n’inshuti bifatanyije Kwibuka27

Abanyarwanda baba muri GuinĂ©e Bissau kuri uyu wa 29 Mata 2021 bifatanyije n’inshuti z’u Rwanda kwibuka ku nshuro ya 27 jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Iyi gahunda yitabiriwe n’abantu 30 barimo Ambasaderi w’u Rwanda muri Senegal, Jean Pierre Karabaranga ushinzwe ibihugu birimo: GuinĂ©e Bissau, Mali, Cap-Vert na Gambia, irangwa no gucana urumuri rw’icyizere, kunamira abazize […]
Gahunda Leta yashoyemo asaga miliyari enye iragana mu gihombo
Umutwe w’Abadepite watumije Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda ngo azatange ibisobanuro mu magambo ku bibazo biri muri gahunda yiswe uruganda iwacu. Intumwa za rubanda ngo zasanze idatanga umusaruro nyamara Leta yarashoyemo arenga miliyari 4. Abadepite bagize Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’Igihugu PAC, bagaragarije inteko rusange umutwe w’abadepite, uruhuri rw’ibibazo byagaragajwe n’umugenzuzi mukuru w’imari ya leta, […]
Arsenal y’abakinnyi 10 yatsinzwe na Villarreal, Man United iha AS Roma isomo
Imikino ibanza ya 1/2 cy’irangiza cya UEFA Europa league yabaye mu ijoro ryakeye, yasize ikipe ya Arsenal itsinzwe na Villarreal ibitego 2-1, mu gihe Manchester United yanyagiye AS Roma ibitego 6-2. Arsenal yari yasuye Villarreal y’umutoza Unai Emery wahoze ayitoza, birangira itsindiwe muri Espagne ibitego 2-1. Umunota wa gatanu w’umukino wari uhagije ngo Manuel Trigueros […]
Perezida Tshisekedi avuga ko ari gutegura ingamba zikarishye ku nyeshyamba zirimo FDLR
Perezida wa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, FĂ©lix Tshisekedi yaraye avuze ko arimo gutegura “ingamba zikarishye” ku mitwe y’inyeshyamba ikorera mu burasirazuba bw’igihugu, nkuko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru AFP. Muri iyi mitwe harimo FDLR irimo abafite inkomoko mu Rwanda. Ikunze gutungwa agatoki ko ikora ibikorwa byo gusahura, ubwicanyi n’andi mabi. Mu guhanga n’iyi mitwe, Tshisekedi yagize […]