Umwamikazi w’aba-Zulu yatanze nyuma y’ukwezi kumwe yimye ingoma

Sangiza iyi nkuru

Ubwami bw’aba-Zulu bo muri Afrika y’Epfo, bwatangaje ko Shiyiwe Mantfombi Dlamini Zulu wari umaze ukwezi kumwe yimitswe yatanze (yapfuye).

Umwamikazi Mantfombi wari ufite imyaka 65, yimye ingoma y’ubu bwoko nyamwinshi muri icyo gihugu mu kwezi gushize nyuma y’urupfu rw’umwami Goodwill Zwelithini wari umugabo we.

Minisitiri w’intebe w’umwamikazi yavuze ko uru rupfu rwatunguye umuryango kandi “bahombye bikomeye”.

Mu itangazo Igikomangoma Mangosuthu Buthelezi, ari nawe minisitiri w’intebe yasohoye, yavuze ko ashaka guhumuriza rubanda ko “nta cyuho mu butegetsi kiri bubeho muri Zulu Nation”.

Ibiro bya perezida wa Afrika y’Epfo byasohoye itangazo rivuga ko Perezida Cyril Ramaphosa “ku giti cye, mu izina rya guverinoma n’abaturage b’igihugu bose bihanganishije ubwami bw’aba-zulu” kubera uru rupfu rw’umwamikazi wabo.

Ibinyamakuru byo muri Afurika y’Epfo byatangaje ko mu cyumweru gishize ari bwo Umwamikazi Mantfombi yari yajyanywe mu bitaro, nyuma yo gufatwa n’indwara itaratangajwe.

Tariki 24 Werurwe nibwo yagizwe umwamikazi nyuma y’itanga ry’umwami Zwethilini wari ufite imyaka 72, wazize indwara ya diyabete.

Umwami Zwethilini yari amaze hafi imyaka 50 ku ngoma, akaba umwami wari umaze igihe kinini ku ngoma muri Afurika.

Umwamikazi MaDlamini Zulu watanze asanzwe ari mushiki w’umwami Muswati III wa Eswatini, ari nawe wenyine usigaye ku butegetsi busesuye bwa cyami muri Afurika.

Umwamikazi Dlamini Zulu yari afite abana umunani barimo abakobwa batatu n’abahungu batanu bose yabyaranye n’umwami watanze.

Umuhungu we mukuru, Igikomangoma Misuzulu w’imyaka 47, niwe bivugwa cyane ko ashobora guhita yima ingoma, mu gihe bataramenyekana ugomba kumusimbura.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *