Mana François Xavier wabaye Padiri amaze igihe ashakanye na Uwambayeneza Marie Claire wari umubikira, umuryango wabo ukaba utuye mu Karere ka Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo.
Mu kiganiro Mana yagiranye na Radiyo Ijwi rya Amerika (VOA), yasobanuye uko yarambagije uyu mugore we wari umubikira, bikagera aho bombi bashakana.
Yagize ati: “Mvuye mu bupadiri nagiye gukora akazi k’Abalayiki. Naragiye nyobora icyahoze ari Komini Ruhashya, hagati aho rero sinzi ukuntu naje kujya gusura bagenzi banjye, njya Ngororero. Hari hari umuburugumesitiri wari witwa Evariste, ngenda ngiye kumusura, nsanga madamu iwe, nsanga ndamuzi i Roma yiga muri Université. Ntacyo navuze, nahise musezeraho na famille ya Evariste, ndagaruka nza i Ruhashya.”
Nyuma, Mana avuga ko yaje guhamagara Burugumesitiri Evariste, aramubaza ati: “Ese uwo mubikira ameze ate?” Ati “Dutera igiparu hari harimo urwenya rwinshi. Ni uko ubukwe buraba.”

Uwambayeneza yabwiye umunyamakuru wa VOA ko nyuma yo gushakana na Mana, babwiwe ko bakoze ishyano; bakoze ibyaha. Ati: “Hari ababifataga nk’ishyano ryaguye, Padiri yavuye mu gipadiri, Masoeur yavuye mu kibikira, noheho Padiri yashakanye na Masoeur, amagambo yabaye menshi.”
Gusa bo bahamya ko imitima yabo itabacira urubanza bitewe n’uko bashakanye. Bavuga ko kandi urushako rwabo rutabatandukanyije n’Imana na Kiliziya Gatolika, n’ikimenyimenyi bakaba bakijya gusengera kuri Paruwasi yitiriwe Kirisitu Umwami, i Nyanza.
Mana na Uwambayeneza kandi bavuga ko babyaranye abana, bamwe muri bo bakaba barabasabye kubigisha mu iseminari kugira ngo bazabe abapadiri.

Amafoto: VOA
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

16 Responses
Nyanza: Uko Padiri yarambagije umubikira, bagashakana
Ariko ikosa BAKOZE ryanditse he? None se iyo baza Gusambana bagakomeza kuba mu gipadiri nibyo byari kuba byiza, ese Mana iyo Ashukwa agafata akana kabandi ka gahungu niho yari kuba Padiri utunganye? Ese uwo Mubyeyi iyo ashuha akazamurira umusore cg umugabo ya ma kanzu yarangiza akamanura n’agatambaro agatwikira niho yari kuba Mamaya? Rata bavandimwe muzakundane urwo kristu yadukunze mur’abambere mwanze kuba indyarya imana Ibahe Umugishya.

YEEYEE UBWO PADIRI WABASEZERANYIJE NINDE?

Jyewe ndibuka Mana François twigana mu i Séminaire ntoya Mutagatifu Kizito i ZA ZA. Ndamuramukije cyaneee! Murakoze cyane. MUGOBOKANSHURO Ephrem

AMAHANO MBONA NUKO IBYABANANIYE BASHAKA KUBITOZA ABANA BABO

Abanyarwanda bati:Uhiga uwo atazahigura birutwa no kutawuhiga!! Yego ntacyo bitwaye cyane ariko se ko bimaze gukabya koko! Abasezera ko bamaze kuba uburo!! Aho satani we aho ntiyaba.. Reka ndekere!!

Ahubwo yateketeje neza Mana umuturanyi wange yubahwe

Birumvikana bakoze ikintu ciza cane . Ahubwo iyo bapfa batarongoranye Imana yobatikije kuko ntamana yategetse kwigira papa na Maman ndavyirire.