Umurundi Léonce Ndikumana wigisha ibijyanye n’ubukungu muri Kaminuza ya Massachussets Amherst iri mu zikomeye ku Isi, ku wa 28 Mata 2021 yahawe igihembo cyitiriwe Andrew Carnegie.
Iki gihembo gitangwa n’ikigo cya Carnegie Corporation of New York cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) mu rwego rwo gushyigikira ubushakashatsi bw’abahanga mu bijyanye na politiki, ubukungu, ubumenyamuntu n’imibanire (sociology).
Carnegie Corporation buri mwaka ishaba abakandida muri kaminuza zitandukanye, bagahatanira iki gihembo, ari nako byagenze kuri Ndikumana watanzwe na UMass Amherst nk’umukandida.
Ndikumana nyuma yo guhabwa iki gihembo, yashimiye Carnegie Corporation na kaminuza yamugiriye icyizere, ikamutanga nk’umukandida. Ati: “Ntewe ishema no kwakira Andrew Carnegie Fellow, nkaba nshimira inkunga y’amafaranga mpawe mu bushakashatsi ku mitungo isohoka muri Afurika.”
Ati: “Ni ishema kuri njye kuba Kaminuza ya Massachussets Amherst yarangiriye icyizere, ikantanga nk’umukandida. Nshimiye by’ukuri ubuyobozi bwa kaminuza bwangiriye icyizere, bugashima ibyo nakoze.”
Ndikumana yashimiye kandi umuryango we na bagenzi be bamushyigikiye mu bushakashatsi yakoze, bwatumye ahabwa iki gihembo. Ati: “Ndashimira umuryango wanjye wanyeretse urukundo, wagaragaje ukwihangana ndetse na bagenzi banjye mu ishami ry’ubukungu na politiki y’ubukungu ku kuba baranshyigikiye, by’umwihariko Jim Boyce wamfashije muri ubu bushakashatsi.”
Carnegie Corporation yahaye Ndikumana amadolari ya Amerika 200,000(arenga miliyoni 380 z’amafaranga y’Amarundina miliyoni 200 z’ay’u Rwanda) yaherekeje iki gihembo, akaba azayifashisha mu bushakashatsi bwe.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


