Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, yasusurukije abakoresha imbuga nkoranyambaga nyuma y’amafoto ye yashyize ahagaragara ari kurasa.
Ku wa Kane tariki ya 29 Mata ni bwo Museveni yakoze umwitozo wo kurasa, mu karere ka Kyankwanzi gaherereye mu birometero 200 uvuye i Kampala.
Uyu mwitozo wabereye mu kigo cy’imyitozo cya NALI, wanakozwe n’abadepite batowe bo mu ishyaka rya NRM ndetse n’abayobozi bo muri ririya shyaka bamaze hafi ibyumweru bitatu mu mwiherero.
Amafoto n’amashusho Perezida Museveni yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga, amugaragaza arambaraye hasi, imbunda yayitunze icyapa yashakaga kurasa ndetse n’urutoki rwe ruri ku mbarutso.
Videwo yashyize ku rubuga rwe rwa Twitter imugaragaza arasa icyapa cyari kure ye kigahanuka, maze abadepite bakamukomera amashyi.
Perezida Museveni ku wa Kane yari yanditse kuri Twitter avuga ko umwitozo nkuriya wo kurasa ufasha abawukoze guhora bari maso no kugira intego, ibyo atekereza nk’ibintu by’ingenzi mu miyoborere.
Amakuru avuga ko abadepite bitabiriye uriya mwiherero bafashe imyanzuro itandukanye yo gufasha Museveni na Guverinoma ye mu myaka itanu agiye kuyobora Uganda.
Mu byo abadepite biyemeje harimo gushyigikira no guteza imbere amahame y’ishyaka NRM, arimo gukunda igihugu, Guharanira ukwishyira ukizana k’umugabane wa Afurika, guhindura ubukungu n’imibereho y’abaturage ndetse na Demokarasi mu kubungabunga umutekano w’ibikorwa bya Afurika.
Si ubwa mbere Museveni agaragaye arashisha imbunda kuko mu bihe bitandukanye akunze kugaragara yiyibutsa kiriya gikoresho cyamufashije gufata Uganda.
Uyu mukambwe uheruka gutorerwa kuyobora Uganda muri manda ya gatandatu, ni umwe mu nyeshyamba zahiritse ku butegetsi ba Perezida ba Uganda, Idi Amin na Milton Obote, mbere yo gufata ubutegetsi mu 1986.










