Perezida Paul Kagame akaba na Chairman wa FPR-Inkotanyi, avuga ko intego uyu muryango wubakiyeho ari nazo ugenderaho ari ugukora ku nyungu za buri munyarwanda, gusa akanenga abatinda gukemura ibibazo bihari.
Ibi umukuru w’igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu mu nama ya komite nyobozi yaguye y’umuryango FPR-Inkotanyi, yateraniye i Rusororo mu Mujyi wa Kigali ku cyicaro cy’uyu muryango. Yababajije impamvu ikibazo cyakabaye gikemurwa mu kwezi kumwe, kigombera gufata umwaka wose. Ati “Uko utinza ikibazo ni nako ibyo uhomba biba byinshi, ndetse hari n’ubuzima bushobora kuhagendera muri uko gutinza ikibazo.” Perezida Kagame yavuze ko hatabayeho imyitwarire myiza, FPR itagera ku ntego yihaye kandi ibyo nta nyungu byagirira abaturage. Perezida Kagame avuga ko abantu bagakwiye kuvana isomo no kuri iki cyorezo cya COVID 19 cyaje gitunguranye. Iyi nama yitabiriwe n’abanyamuryango barenga 650 bahagarariye inzego zitandukanye, aho baganiriye ku ngingo zirimo isuzuma ry’ibimaze gukorwa mu ishyirwa mu bikorwa ibikubiye muri gahunda y’uyu muryango y’umwaka w’2017-2024; ndetse n’imiterere y’icyorezo cya Covid-19 mu Rwanda. Ni nayo nama ya mbere ya FPR-Inkotanyi ibaye mu mwaka wa 2021. Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


