Abanyeshuri bo mu mujyi wa Beni mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, bamaze icyumweru kirenga barara hanze, basaba Umukuru w’Igihugu kuzuza isezerano, agasura uburasirazuba bw’igihugu bumaze igihe kirekire bwugarijwe n’umutekano muke.
Aba banyeshuri barimo abiga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bahuriye mu mujyi rwagati guhera mu cyumweru gishize, bigaragambiriza ubwicanyi imitwe yitwaje intwaro ikomeje gukorera muri aka gace, guhera ubwo batangira kuharara “Kugeza igihe Perezida Tshisekedi azabagereraho.”

Kuva batangira kurara hanze, abayobozi n’abashinzwe umutekano barabasuye, babasaba gutaha iwabo mu rugo ndetse babasobanurira ko kuharara byabagiraho ingaruka zirimo uburwanyi cyangwa se izijyanye n’umutekano, ariko bababereye ibamba.
Mu babasuye harimo Matsoro Olivier ushinzwe uburezi muri Kivu y’Amajyaruguru, wababwiye ati: “Banyeshuri, ndabasezeranya ko ko Umukuru w’Igihugu azakemura ibibazo byanyu. Nyamuneka nimusubire mu rugo, mwishukwa n’abakuru bafite icyo bashaka kugeraho; bafite intego ya politiki.”
Perezida Tshisekedi ubwo kuri uyu wa 29 Mata 2021 yari mu kiganiro n’abanyamakuru nyuma y’icyo yari amaze kugirana na Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi, Charles Michel, na we yisabiye aba banyeshuri kuva mu mujyi, bagataha iwabo, anabasezeranya ko ateganya gusura Beni n’izindi teritwari zugarijwe n’umutekano muke mu gihe cya vuba.
Yagize ati: “Ndasaba aba bana kureka kwishyira mu byago. Ndabasezeranya ko nzaba ndi kumwe na bo bidatinze. Icyo navuze nzagikora. Ndi gutegura uburyo ibibazo biri mu burasirazuba bizakemuka burundu.”
Gusa nyuma y’ijambo rya Perezida Tshisekedi, aba banyeshuri banze gutaha, na none barara hanze. Amakuru dukesha Actualité avuga ko abapolisi n’abasirikare kuri uyu wa 30 Mata 2021, babyutse babatera ibyuka biryana mu maso, kugira ngo batahe, banasubire mu masomo; cyane ko bavuze ko batazongera kwiga mu gihe Umukuru w’Igihugu atarabageraho.
Tariki ya 8 Ukwakira 2020 ubwo Pereida Tshisekedi yari yasuye abatuye mu mujyi wa Sake, yasezeranyije abatuye mu burasirazuba bw’igihugu (mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, iy’Amajyepfo na Ituri) ko arimukire mu mujyi wa Goma bidatinze, agakurikirana uko igikorwa cyo gukemura ikibazo cy’umutekano muke kiri gukorwa.
Abatuye muri izi ntara, by’umwihariko mu mijyi ya Beni n’Intara ya Ituri bakomeje kwibutsa uyu Mukuru w’Igihugu ko atarazuza isezerano yabahaye, kandi ko bakomeje kugorwa n’imitwe yitwaje intwaro ibicana ubugome bukabije, ikanabimura mu byayo.
Uyu Mukuru w’Igihugu aherutse kugirana ikiganiro n’umuryango uhuriyemo abagore b’i Beni barokotse ibi bitero, cyabereye i Kinshasa. Na bo bamwibukije isezerano yabahaye, ababwira ko ritazahera, ko gahunda akiyitegura.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


