Nyamirambo: Indaya yakamejeje ubwo yafatirwaga ku gitanda n’umugabo w’abandi

Sangiza iyi nkuru

Indaya yitwa Benitha iba mu Kagari ka Cyivugiza, Umurenge wa Nyamirambo w’Akarere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali kuri uyu wa 29 Mata 2021 yakamejeje ubwo yafatwaga iryamanye n’umugabo w’undi mugore.

Nk’uko BTN TV dukesha aya makuru yabitangaje, byabaye mu gitondo cy’uwo munsi ubwo umugore yasangaga uyu mugabo we witwa Kabanda aryamanye na Benitha.

Hashize akanya amaze gufatirwa mu cyuho na Kabanda, Benitha yagize ati: “Umugore ni we uje ngo arakomanga, asanga nyine meze neza, nanjye ndamukingurira, ndamubwira nti ‘fata karibu! Umugabo wawe turi kumwe.’ ”

Benitha wiyemerera ko ari indaya ikiri ingaragu yakomeje abwira umunyamakuru ko agomba guha serivisi abagabo batitabwaho n’abagore babo. Ati: “Ntabwo umugabo yansaba serivisi yo kumuha iby’umugore we atamuhaye ngo nanirwe kubimuha. Umugabo ntabwo azankunda, azanye amadolari ngo ndeke kumwakira. Nzamwakira ahubwo ninamunyarira neza, mpite mukwamana.”

Iyi ndaya yongeye igira iti: “Kubimuha ndabimuha, nkamunyarira neza kandi akishima.” Umunyamakuru amusabye kumuhamiriza niba koko ari indaya, Benitha wari wambaye kola yamusubije ati: “Nyine ndatwika tu! Abagabo b’abandi narabamaze. Ariko ntabwo ubibona? Ese ntabwo ubona uko nsa?.”

Yabajijwe umubare w’abagabo b’abandi yaba “yaramaze” nk’uko abivuga, asubiza ati: “Ego ko Mana yanjye! Ubwo se nababara? Ni nk’ijana.”

Umugore na we yaganiriye n’umunyamakuru, amubwira ko hari ibimenyetso byamwerekaga ko Kabanda yamucaga inyuma, cyane ko akenshi atararaga mu rugo, ariko akaba atari yakamufatiye mu cyuho.

Kuri ubu, ngo arashaka ko umugabo we agumana na Benitha, niba ari we ushoboye kumwitaho, bimwe bizwi nko gutanga ‘care’. Ati: “Niba amushaka kandi akaba ashoboye kumuha care, nagumumane. Nanjye ntabwo mushaka. Kuko iyo umuntu atagushaka, nawe ntuba umushake, icyo nshaka ni divorce.”

Yakomeje avuga uburyo yafatiye mu cyuho umugabo bamaze imyaka 10 bashakanye, ati: “Nahamwisangiye, namufashe, naje ndakinguza, indaya irambwira ngo umugabo wawe arahari ariko arabanza anyishyure, hari amafaranga yansigayemo, arakingura aramunyereka, nsanga ni we.”

Bivugwa ko Kabanda yari yemereye Benitha kumwishyura amafaranga y’u Rwanda (FRW) 10,000 ariko akaba yamwishyuye 5,000 FRW gusa, amusezeranya ko asigaye ayamuha mu gitondo, ikaba ari yo mpamvu yatumye amugumana.

Niyotwizera Sosthene uyoboye isibo yafatiwemo Benitha na Kabanda, yavuze ko ubwo uyu mugore yabasangaga muri iyi nzu, yarwanye n’umugabo gusa ngo batabaye nta we urahasiga ubuzima, umugabo ahita ava aho ngaho ariruka.

Niyotwizera kandi yavuze ko Kabanda yisobanuye ko ataryamanye n’iyi ndaya ahubwo yamucumbikiye, ngo bikaba byatewe n’uko yatashye, umugore akanga kumukingurira.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *