Perezida wa Repubulika y’ u Rwanda kuri uyu wa Gatatu tariki 5 Gicurasi 2021 yakiriye Antoine Karidinali Kambanda mu biro bye gusa ntiharamenyekana icyo aba bombi baganiriyeho. Perezidansi itangaza ko Arkiyepiskopi wa Kigali yahuye na Perezida Kagame gusa ari nako igaragaza amafoto y’aba bombi mu myambaro y’umukara. Muri iki gihe, Kiliziya Gatulika ibanye neza n’ubutegetsi bw’ u Rwanda. Bigaragarira mu kuba Perezida Kagame we ubwe yaritabiriye misa y’umuganura ya Antoine Karidinali Kambanda ndetse akemerera gutanga ubutaka buzubakwaho Arikidiyoseze ya Kigali. Izi mpande zombi kandi zisanzwe zifitanye ubufatanye mu burezi, ubuvuzi, imibereho myiza y’abaturage n’ibindi. Birumvikana ko hari icyo baganiriyeho BWIZA irakomeza kubitohoza. Amafoto: Village Urugwiro Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV



