Abantu 239 kuri uyu wa Gatandatu bafashwe n’inzego z’umutekano barimo gusengera ku musozi wa Kanyarira mu karere ka Ruhango, barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19.
Umunyamakuru wa RBA dukesha iyi nkuru wageze kuri uyu musozi wa Kanyarira uri mu kagari ka Mpanda mu murenge wa Byimana, yavuze ko abahafatiwe baturutse mu turere dutandundukanye harimo n’abavuye mu karere ka Nyagatare mu ntara Y’Iburasirazuba, nyamara Nyagatare iri mu turere twashyizwe muri Gahunda ya Guma rugo .
Umuyobozi w’akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, yavuze ko aba bantu bafashwe ku bufatanye n’inzego z’umutekano, abafashwe bakaba baciwe amande angana na 10,000 Frw.
Meya wa Ruhango yavuze ko umusozi wa Kanyarira ukunze guhuriraho abantu benshi bawufata nk’umugisha, ariko ko atari ahantu hemerewe gusengera.
Ati: “Kanyarira ni umusozi udatuwe kuko n’ishyamba abantu bishyizemo ko ari umusozi w’umugisha, ariko ntabwo ari ahantu berewe gusengera mu karere ka Ruhango. Uyu munsi amakuru twayamenye dukora ako kazi keza tunashimira inzego z’umutekano.”
Tuyishimire Delphine uri mu bafashwe basengera i Kanyarira, yavuze ko yahinduye imyumvire nyuma yo kwigishwa.
At: “Twabikoze tuzi ko atari byo kuza ku musozi si byo byatuma Imana itwumva, njyewe ni yo myumvire nari mfite numvaga ko ku musozi wa Kanyarira ariho ibyanjye bigomba gusubirizwa ariko umwanzuro nafashe nkurikije inama bangiriye ngomba kujya nsengera mu rugo kandi nkabimenyesha n’abandi ko ku musozi bitemewe, kuko tuba turenze ku mabwiriza yo kwirinda covid.”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yasabye abakuriye amatorero kwigisha abayoboke babo kwirinda kurenga ku mabwiriza ya Covid19.
Ati: “Biragaragara ko abantu bakoresha amayeri menshi, bakwiye kubivaho kubera ko nta nyungu bazabikuramo. Bagomba gukurikiza amategeko n’amabwiriza Leta itanga ariko n’abavugabutumwa babo mu buryo bw’umwihariko bafite inshingano ikomeye.”
“Nibadufashe bigishe abakristu babo, batange ubutumwa ntabwo gusengera mu rugo ku giti cye bibujijwe, byahishuwe dusoma ko umwami azagaruka gutwara itorero rye, mu gihe ataragaruka nibadufashe kuririnda COVID-19.”



2 Responses
Ruhango: Abantu 239 bafatiwe ku musozi wa Kanyarira basenga
Isi yamazeguca amarenga .nagihe dufite ahubwo dufite agahegato tugakoreshe RUKA 19;42
Ruhango: Abantu 239 bafatiwe ku musozi wa Kanyarira basenga
Isi yamazeguca amarenga .nagihe dufite ahubwo dufite agahegato tugakoreshe RUKA 19;42