Perezida Ndayishimiye yahawe urw’amenyo azira kuvuga Icyongereza

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yahawe urw’amenyo n’abakoresha imbuga nkoranyambaga bamuhora kuvuga nabi ururimi rw’Icyongereza. Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi yavuze mu cyongereza ubwo yabwiraga itangazamakuru ibyo we na Perezida Samia Suluhu Hassan wa Tanzania wasoje uruzinduko rw’iminsi ibiri yagiriraga mu Burundi bagezeho. Perezida Ndayishimiye asanzwe ari mwiza cyane mu ndimi z’Igifaransa, Igiswahili n’Ikirundi, gusa hari […]

Ruhango: Abantu 239 bafatiwe ku musozi wa Kanyarira basenga

Abantu 239 kuri uyu wa Gatandatu bafashwe n’inzego z’umutekano barimo gusengera ku musozi wa Kanyarira mu karere ka Ruhango, barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19. Umunyamakuru wa RBA dukesha iyi nkuru wageze kuri uyu musozi wa Kanyarira uri mu kagari ka Mpanda mu murenge wa Byimana, yavuze ko abahafatiwe baturutse mu turere dutandundukanye […]

Milutin Micho wahoze atoza Amavubi yirukanwe

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Zambia (FAZ), ryatangaje ko ryamaze gutandukana n’umunya-Serbia Milutin Sredojevic ‘Micho’ wari umutoza mukuru wa Zambia. FAZ yatangaje ko yatandukanye n’uyu mugabo wahoze atoza ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ ku bwumvikane, ku bw’inyungu z’impande zombi. Iri shyirahamwe ryashimiye Micho ku kazi gakomeye yari amaze gukorera ikipe y’igihugu ya Zambia, rimwifuriza amahirwe masa mu buzima […]

Gen Kazura yakiriwe na mugenzi we Konstantinos Floros mu Bugereki (Amafoto)

img_20210717_154557.jpg

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura, ejo ku wa Gatanu yari i Athènes mu gihugu cy’u Bugereki mu ruzinduko rw’akazi. Gen Kazura n’itsinda yari ayoboye bakiriwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Bugereki, Gen Konstantinos Floros mbere yo kugirana ibiganiro. Ibiganiro bya Gen Kazura na Gen Konstantinos byibanze ku ruhare rw’Ingabo z’u Bugereki n’iz’u […]

Centrafrique: Abasirikare b’u Rwanda bashimiwe na Loni

Abasirikare b’u Rwanda bari mu butumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro muri Repubulika ya Centrafrique (MINUSCA), bambitswe imidari y’ishimwe na Loni ku bw’umusanzu wabo mu kugarura amahoro n’umutekano muri Centrafrique bamazemo hafi umwaka wose. Ni imidari y’ishimwe bambitswe ku munsi w’ejo n’Umuyobozi w’ingabo za MINUSCA, Lt Gen Daniel SIDIKI Traoré wabashimiye ku bw’uruhare rwabo mu […]

Rwanda: Barasaba Leta guca umuco wo gukuna, ngo bihonyora uburenganzira bw’abagore

Impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu zasabye leta y’u Rwanda guca umuco wo gukuna (cyangwa guca imyeyo), ngo kuko bihonyora uburenganzira bw’igitsina gore. Umugenzo wo gukuna ushinze imizi mu muco nyarwanda wa kera, gusa si mu Rwanda gusa uyu mugenzo ukorwa kuko unamenyerewe mu bihugu bitandukanye bya Afurika nk’u Burundi, Zambia, Uganda, Malawi, Zimbabwe n’ahandi. Abayoboka uyu […]

Uko Papa Sava yatsindiye televiziyo bakayimwambura

Gratien Niyitegeka uzwi nka Seburikoko, Papa Sava, Sekaganda n’andi mazina, avuga ko yigeze gutsindira ibihembo birimo televiziyo ariko aho yigaga bakayimwambura kuko iwabo nta mashanyarazi yabagayo. Uyu mugabo w’ i Kiyanza mu Karere ka Rulindo avuga ko ubwo yari atangiye amashuri yisumbuye, yahatanye mu irushanwa ry’imivugo ariko bimwe mu bihembo bye ntiyabibona. Yoherejwe kwiga i […]

Rubavu: Abagore bigabye mu rugo rwa mugenzi wabo basahura igitanda, matela n’isaso

Umuturage wo mu Karere ka Rubavu utashatse ko amazina ye amenyekana yahaye amakuru BWIZA ko hari abagore bigabye mu rugo rwa mugenzi wabo basahura imwe mu mitungo ye irimo igitanda, matela yewe ntibasiga n’isaso yacyo. Avuga ko ibi byabereye mu Mudugudu wa Kitarimwa, Akagari ka Gikombe mu Murenge wa Nyakiriba kuwa 16 Nyakanga 2021. Yabanje […]

Perezida Ndayishimiye yageneye Samia Suluhu impano itangaje

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yageneye mugenzi we Samia Suluhu Hassan wa Tanzania ingoma, nk’impano yo kumushimira kuba yaremeye ubutumire bwe agasura u Burundi. Perezida Samia ari mu Burundi kuva ejo ku wa Gatanu tariki ya 16 Nyakanga, mu ruzinduko rw’iminsi ibiri asoza kuri uyu wa Gatandatu. Ubwo abakuru b’ibihugu byombi bari bahuriye mu musangiro […]

Abanyeshuri b’ i Kabgayi bakurikiranweho kwandika ku ifoto ya Perezida Kagame ngo ‘ RIP’ n’ibishegu ku ya madamu we

Abanyeshuri bane bo ku Ishuri rya Kabgayi A riri mu Karere ka Muhanga, bakurikiranweho ibyaha bitandukanye birimo igishingiye ku kuba baranditse ijambo R.I.P (Rest In Peace) ku ifoto ya Perezida Paul Kagame n’andi magambo y’urukozasoni ku ya Madamu we. Aba bana bakurikiranyweho ibyaha bitanu ari byo: Gukurura amacakubiri, Gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo, […]

Ibiri kubera hano byarateguwe- Perezida Ramaphosa

Perezida w’Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yavuze ko urugomo rwibasiye iki gihugu rwari rwarateguwe mbere, avuga ko ibi ari igitero cyagabwe kuri demokarasi. Mu ruzinduko Ramaphosa yagiriye mu ntara ya KwaZulu-Natal aho Zuma avuka hakaba ari na ryo zingiro ry’uru rugomo – yagize ati: “Biragaragara neza ko ibi bikorwa byose by’imidugararo no gusahura byashishikarijwe, hari abantu […]