Rubavu: Abagore bigabye mu rugo rwa mugenzi wabo basahura igitanda, matela n’isaso

Sangiza iyi nkuru

Umuturage wo mu Karere ka Rubavu utashatse ko amazina ye amenyekana yahaye amakuru BWIZA ko hari abagore bigabye mu rugo rwa mugenzi wabo basahura imwe mu mitungo ye irimo igitanda, matela yewe ntibasiga n’isaso yacyo.

Avuga ko ibi byabereye mu Mudugudu wa Kitarimwa, Akagari ka Gikombe mu Murenge wa Nyakiriba kuwa 16 Nyakanga 2021.

Yabanje kugaruka ku biherutse kuba mu Murenge wa Kanzenze nawo uherereye muri Rubavu, aho umusirikare wo ku ipeti rya Koloneli witwa Ntabana James, abifashijwemo na Gitifu Faustin Nkurunziza, yegukanye mu buryo bw’uburiganya, inka y’umuturage witwa Niyonsaba Vestine wo mu Murenge wa Rugerero.

WASOMA: https://bwiza.com/?Rubavu-Gitifu-w-umurenge-yahagaritswe-azira-kuvutsa-umuturage-inka-ye-mu

Avuga kuri ibi yagize ati ” Ariko muri Rubavu kuki banga bakaba ba bazirunge zikanga zikaba isogo, biriya byo kwitwaza ngo n’umuyobozi cyangwa ni umusirikare ukomeye ubiri inyuma bimaze kumenyerwa, gusa twishimiye ko uwo mubyeyi yarenganurwa, si aho gusa biba(…)”

Akomeza agira ati ” None mu Mudugudu wa Kitarimwa, ibyahabereye ni agahomamunwa. Abagore bateye ku rugo rw’umusirikare ngo ni muto, bo bitwaje ko uwabo ari mukuru, bahageze ba nyir’urugo badahari barasahura ku manywa abaturanyi baratabaza biranga. Isaso, igitanda, matela babitwaye, bitwaje ko ari ku musirikare muto. Bimwe byafatiwe mu gakiriro. Abaturage bategereje ko ibi bintu i Rubavu bihinduka.”

BWIZA yavuganye n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakiriba ku murongo wa telefoni avuga ko kuwa 16 Nyakanga yahawe amakuru ko hari abantu bafite umugambi wo kujya kwiba mu rundi rugo rw’umuturage, ariko ngo uwo mugambi waburijwemo.

Yagize ati ” Ejo nahawe ayo makuru ariko twohereje Coordinator wa DASSO uwo mugambi uburizwamo. Abawuteguye n’impamvu yabyo sindabimenya. Niba byaba byarageze mu gakiriro, ibyo ni byo ngiye gukurikirana.”

Visi-Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage mu Karere ka Rubavu, Pacifique Ishimwe, yatangarije BWIZA ko we ayo makuru atayazi.

BWIZA yaje kumenya ko aba bagore bafatiriye imitungo ya mugenzi wabo waranze kubishyura ideni abafitiye mu kimina babamo nyuma yo kugaragaza ubushake buke mu kubishyura.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Rubavu: Abagore bo ku musirikare mukuru bigabye ku muto basahura igitanda, matela n’isaso
    Ariko kuki buri munsi usanga muri Rubavu byanze bikunze har’Agashya, Ariko ibi byo kwitwaza Umuntu ugakora ibisebya Akarere n’igihugu s’umuco, biranagayitse, gusa Byose Biterwa n’Abayobozi b’Ibanze ba Rubavu banga kwiteranya, bakigira ibi ibikoreshyo cy’abakomeye batazi ko Umunyarwanda wese ukomeye nuworoheje Bari munsi Y’amategeko, gusa ibi byo Abaturage bategereje uko ubuyobozi bubyitwaramo, arugukurikiza amategeko cg Abagore bitwaza Abagabo icyo baricyo

  2. Rubavu: Abagore bo ku musirikare mukuru bigabye ku muto basahura igitanda, matela n’isaso
    Ariko kuki buri munsi usanga muri Rubavu byanze bikunze har’Agashya, Ariko ibi byo kwitwaza Umuntu ugakora ibisebya Akarere n’igihugu s’umuco, biranagayitse, gusa Byose Biterwa n’Abayobozi b’Ibanze ba Rubavu banga kwiteranya, bakigira ibi ibikoreshyo cy’abakomeye batazi ko Umunyarwanda wese ukomeye nuworoheje Bari munsi Y’amategeko, gusa ibi byo Abaturage bategereje uko ubuyobozi bubyitwaramo, arugukurikiza amategeko cg Abagore bitwaza Abagabo icyo baricyo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *