Perezida Ndayishimiye yageneye Samia Suluhu impano itangaje

Sangiza iyi nkuru

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yageneye mugenzi we Samia Suluhu Hassan wa Tanzania ingoma, nk’impano yo kumushimira kuba yaremeye ubutumire bwe agasura u Burundi.

Perezida Samia ari mu Burundi kuva ejo ku wa Gatanu tariki ya 16 Nyakanga, mu ruzinduko rw’iminsi ibiri asoza kuri uyu wa Gatandatu.

Ubwo abakuru b’ibihugu byombi bari bahuriye mu musangiro ku mugoroba, Perezida Ndayishimiye yatunguye Samia amugenera ingoma, nk’uburyo bwo kumushimira ko yitabiriye ubutumire bwe.

Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi yavuze ko igihugu cye na Tanzania bifitaniye imigenderanire myiza, ashimangira ko yifuza kuyishimangira no gukomeza ubufatanye mu nzego zose z’ubuzima bw’ibihugu byombi.

Perezida Samia ubwo yageraga i Bujumbura ejo ku wa Gatanu, yakiriwe na mugenzi we Evariste Ndayishimiye ku ngoro ye.

Abakuru b’ibihugu byombi bafatanyije kongera gusezera kuri Pierre Nkurunziza wahoze ayobora u Burundi, ndetse no kuri ba Perezida Benjamin William Mkapa na Dr John Pombe Joseph Magufuli bahoze bayobora Tanzania.

Aba bakuru b’ibihugu byombi kandi basuye ibikorwa bitandukanye birimo uruganda rwa FOMI rukora ifumbire mvaruganda ndetse na Banki yitwa CRDB ikomoka muri Tanzania.

Perezida Ndayishimiye na Samia bagiranye ibiganiro byibanze ku mubano w’u Burundi na Tanzania, mbere yo gusinyana amasezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye.

Amasezerano u Burundi na Tanzania basinyanye arimo ayerekeye kugishanya inama mu byerekeye Politiki na Dipolomasi, amasezerano mu by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubuhinzi, ingufu, uburobyi n’ubuzima.

Ibihugu byombi kandi byemeranyije guhanahana imfungwa no kuba u Burundi bwatanga umusanzu mu kwigisha igifaransa muri Tanzania, iki gihugu na cyo kikawutanga mu kwigisha Igiswahili mu Burundi.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *