Abanyeshuri bane bo ku Ishuri rya Kabgayi A riri mu Karere ka Muhanga, bakurikiranweho ibyaha bitandukanye birimo igishingiye ku kuba baranditse ijambo R.I.P (Rest In Peace) ku ifoto ya Perezida Paul Kagame n’andi magambo y’urukozasoni ku ya Madamu we. Aba bana bakurikiranyweho ibyaha bitanu ari byo: Gukurura amacakubiri, Gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo, Ingengabitekerezo ya Jenoside, Guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda no Kwangiza cyangwa konona ikintu cyundi. Ikinyamakuru Intyoza kivuga ko bariya bana bavugwaho kuba barafashe ifoto ya Perezida Kagame iri mu gitabo bigiramo, bakandikaho ijambo RIP, ubundi ryandikwa ku muntu witabye Imana bamwifuriza iruhuko ryiza. Binavugwa ko haba hari igitabo cyanditswemo amagambo y’urukozasoni ku ifoto y’umufasha w’Umukuru w’Igihugu. Babiri muri aba bana, bemera icyaha aho baburanishijwe ku ifunga n’ifungurwa by’agateganyo n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamabuye. Abaregwa bari baburanye ku ifunga ry’agateganyo tariki 13 Nyakanga 2021, bakaba basomewe umwanzuro kuri uyu wa Kane tariki 15 Nyakanga aho babiri muri bariya banyeshuri bafatiwe icyemezo cyo gufungwa iminsi 30, umwe ahabwa iminsi 15 mu gihe undi umwe we yarekuwe. Mu rubanza rwaburanishirijwe mu muhezo ku busabe bw’uwunganira bamwe murI aba, ubushinjacyaha bwabasabiye bamwe gufungwa by’agateganyo kubera ko hari ibindi bimenyetso bigikusanywa kugira ngo byuzuze ibyabonetse mu ifatwa ry’aba banyeshuri. Nubwo itangazamakuru ritemerewe kwinjira mu rukiko mu iburanisha ryabo ku ifungwa n’ifungurwa, amakuru avuga ko baburanye bahakana ibyaha 4 muri 5 ariko 2 muri bo ngo bemera icyaha cyo kwangiza cyangwa konona ikintu cyundi. Aba banyeshuri bafashwe tariki 21 Kamena 2021 nyuma y’inama yari yahuje abanyeshuri bose, abarimu ndetse n’umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline ndetse n’ubuyobozi bw’ubugenzacyaha RIB mu Karere ka Muhanga.

12 Responses
Abanyeshuri b’ i Kabgayi bakurikiranweho kwandika ku ifoto ya Perezida Kagame ngo ‘ RIP’ n’ibishegu ku ya madamu we
Akabayicwende ntikoga niyukogeje ntigacya Ibyo nibisigisigi bya parimehutu bikiri, kuruhu bitaziko Inka yariwe kera kandi mbona umuzi wikibazo uri mubabyeyi babo bana niho ruzingiye Ababishinzwe bamenyeko kurwana intambara atarukujenjeka Uhera kuri nyirabayazana, ntagusuzugura urugamba uko rwaba rumeze kose kubyaruteye ukabikuraho, dutegurira ahazaza habana bacu RIB ubu niwowe ubwirwa.

Uko muturera niko tuzakura! Ese mu Rwanda haracyaba umuco? Umwarimu asigaye akubitirwa mu ishuri! Uwo niwo musaruro! Imibonano mu itangazamakuru!!!!!!!???.

Ubundi se ubwo abo bana bafite imyaka ingahe y’amavuko ku buryo barema umutwe w’ubugizi bwa nabi mu gihugu??????

Igihe cyose ingengasi!!!!
Murenze amatiku ni abana.

Erega inkomoko yicyaha namaraso tuvukamo nibahanwe rwose pe

Umwana akora ibimujemo wasanga barabikoze mikino
ikibi ntikiva mukwigishwa gusa harinibiba numuntu
bitagombereye kwigishwa babyeyi ubushinjacyaha bukore akazi kabwo neza.