Impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu zasabye leta y’u Rwanda guca umuco wo gukuna (cyangwa guca imyeyo), ngo kuko bihonyora uburenganzira bw’igitsina gore.
Umugenzo wo gukuna ushinze imizi mu muco nyarwanda wa kera, gusa si mu Rwanda gusa uyu mugenzo ukorwa kuko unamenyerewe mu bihugu bitandukanye bya Afurika nk’u Burundi, Zambia, Uganda, Malawi, Zimbabwe n’ahandi.
Abayoboka uyu mugenzo bahuriza ku kuba ufasha abagore guha ibyishimo byo mu buriri abagabo babo, bityo bikabarinda kuba bajya gushurashura.
Cyakora cyo n’ubwo uyu muhango ufatwa nk’inyamibwa mu gutanga ibyishimo ku bashakanye, Ishami rya Loni ryita ku buzima (OMS) rivuga ko gukuna ari igikorwa kibi ku buzima kandi cyangiza uburenganzira bwa muntu.
Ibi ni byo impirimbanyi zahereyeho zisaba Leta y’u Rwanda guca uyu muco, ngo kuko wangiza uburenganzira bw’abagore n’abakobwa.
Umuyobozi w’Umuryango Nyarwanda wita ku buzima (HDI), Juliette Karitanyi ubwo yari kuri Televiziyo y’Igihugu mu kiganiro cyibanze ku muco wo gukuna ariko hanatekerezwa ku burenganzira bw’abagore n’abakobwa, yasabye ko ababishinzwe baca uriya muco.
Ati: “Abana bari guhatirwa guca muri iyi nzira mbi, bityo nk’umuryango dukwiye guhagarika ibi. Igikorwa ubwacyo kirababaza, gukuna bijyana n’ububabare, kuribwa ndetse n’ibyago by’ibikomere bitera ububabare.”
Ku bijyanye no kuba Gukuna biha ibyishimo abagabo mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina, izi mpirimbanyi zivuga ko ibyo bidakwiye kuba urwitwazo ngo kuko ibyishimo by’imibonano mpuzabitsina bikwiye kugirwamo uruhare n’abari muri icyo gikorwa bombi.
Ubushakashatsi bwakozwe na Koster & Price mu 2008 bugaragaza ko abagabo n’abagore bahuriza ku kuba gukuna ari ikintu cy’ubwiza kibafasha kunezerwa cyane mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina, ndetse n’igikorwa cyo gusabana gifasha Abanyarwandakazi kwisanisha n’umurage w’umuco wabo.
Karitanyi avuga ko guca umuco wo gukuna ari ikibazo kitoroshye, gikeneye ibiganiro byeruye kugira ngo gikemuke.
Yavuze ko hakenewe ubukangurambaga bwo kurwanya uyu muco, cyane cyane ku rwego rwumuryango no mu mashuri, bigakorwa nk’uko bikorwa hamaganwa inda ziterwa abangavu.
Yunzemo ati: “Abagore ahubwo bakwiye kwibaza impamvu zibatera gushaka gukuna, niba tuzi ko ari umuco ushinze imizi mu bakurambere. Ntidushobora kurota kugera ku buringanire mu bice byose by’ubuzima bwacu nyamara duhatira abagore guhindura imibiri yabo kugira ngo bashimishe abagabo.”
Izi mpirimbanyi zavuze ko guca umuco wo gukuna bigamije gufasha kurinda abana n’abakobwa kiriya gikorwa gishobora kugira ingaruka mbi ku buzima bwabo, ariko nanone bikaba binari mu rwego rwo gufasha abagore kubaho bisanzuye bakava mu migenzo ibahatira kunezeza abagabo babo.
Dr Magnifique Irakoze, inzobere mu buzima bw’imyororokere y’abagore, yavuze ko abagore barengeje imyaka y’ubukure bakwiye kubanza gushaka amakuru yerekeye gukuna mbere yo kubikora, ngo kuko bishobora guteza ibibazo.
Mu ngaruka yavuze bishobora gutera harimo nk’ibikomere bishobora kuza mu myanya myibarukiro y’umugore, bikaba byaganisha ku bugumba.
Uwamariya Olive we yasabye Leta y’u Rwanda guhagurukira kiriya kibazo, ngo kuko gihangayikishije.
Ati: “Dukeneye ko leta yacu ihagurukira iki kibazo. Dukeneye ubushakashatsi, dukeneye uruhushya rwo gukuna nk’igikorwa kigikomeje kwigishwa binyuze mu bigo byemewe n’ibitemewe ku bagore n’abakobwa bato.”
Redempta Batete na we yunzemo ati: “Dukeneye gukomeza ibiganiro, tugakangurira [abantu] kurushaho kumenya ibibazo, dutegura ibiganiro kuri radiyo na televiziyo ndetse n’ubukangurambaga ku mbuga nkoranyambaga busobanura ingaruka gukuna bigira ku buzima, umuco n’uburenganzira.”
Umuryango HDI uvuga ko uteganya gukora ubushakashatsi ukamenya uburemere bw’ikibazo cyo gukuna n’ingaruka bigira ku babikoze, ndetse no gukora ubuvugizi mu rwego rwo kurinda abagore n’abakobwa.

40 Responses
Rwanda: Barasaba Leta guca umuco wo gukuna, ngo bihonyora uburenganzira bw’abagore
Ariko uyu muntu witwaza umuryango uharanira uburenganzira bw’umuntu Arabeshya, Ahubwo n’umwe mubatakaza Umuco Nyarwanda, kera Ntamugore Wacaga Umugabo inyuma,kuko yajyaga gushyaka Yarateguwe Ari Mu muco ari no ku Nshyingano z’urugo, Umusore nawe n’uko, byatumaga biherera batera Akabariro bagahuza bikabarinda Kwifuza, none Aho Abameze nk’uyu baje ngo n’uruzungu Umugabo arakozaho Agasanga n’Urutare bugacya akajya gushyaka uwamworohera, umugore nawe n’uko, n’Abakobwa bigize ba Nyiranzakibakwiza none igihugu gifite impungenge z’inda z’indaro babatije akazina ngo n’inda Zidateguwe, mugihe Aribo basigaye barara bahiga nka ya matungo Ari mw’Igobe, cyangwa za Hene zo muki

Ibyo bitekerezo byo guca abanyarwanda kumuco wabo nubundi bukoloni buvanze nubugome bukabije , hari umunyarwandakazi wari wajyana ikirego muri RIB ababwira ko bamuhatiye guca imyeyo bikaba byamugizeho ingaruka,ntabwa abanyarwanda bakwiye kubyemera.

Gukuna ni ibintu bishobora gutera indwara ku mubiri na kanseri kuko iyo bakurura imishino, hazaho ibisebe. Abaganga bagombye kubyamagana.
Naho kwishima mugihe cy’imibonano, ni mu bwonko bwa buri muntu. Kuko n’abikinisha cyangwa abahuje ibitsina, bavuga ko bishima iyo bakora ibyabo. None se wavuga ko mu bihugu badakuna, abagabo baho n’abagore batishima iyo bakora imibonano. Ntaho bitaniye nko muri bya bihugu tujya twumva bakata rugongo y’abakobwa. Ibyo byose ni ukubyamagana.
Mureke kwigisha abana b’abakobwa gukuna, kuko byabaye business kandi byigisha gusambana bakiri bato. Bitera n’indwara ku mubiri. Niko mbibona

Bangahe wabonye barwaye cancel kubera gukuna?

Bagusubize numvireho.

Iyo guca imyeyo biba bitera ubugumba nk’uko uriya muganga yabivuze, kororoka byari kugorana mu Rwanda rwo hambere kuko abagore bose babaga barayiciye.
Bazabaze abo ingo zabo zasenyutse bazira ko batayiciye. Gusa OMS ifite amadolari menshi z
yo guha abarwanya guca imyeyo.
Wari uzi ko bamwe mu babirwanya bagera iwabo bagakangurira abana babo kuyica?
OMS ndayumva neza. Iyo ikora isesengura nta bwo ibaza abanyarwanda uko iryo banga ryifashe mu ngo zabo. Niba byubatse umuryango kuki byavaho?
Niba ufite igitekerezo wakimpa kuri banzimyeyo@gmail.com nkagishyira mu gitabo ndi kwandika ku guca imyeyo. Wanakimpa kuri WhatsApp 0788746825.
Murakoze cyane.

Niko ubibona ariko si ukuri. Ntago gukuna aribyo byigishije abana gusambana kuko kuva cyera uwo muco wari imwe mu nkingi z’ umuryango kandi nta busambanyi bwabagaho.
Ubusambanyi buterwa n’ ibindi bitari ibyo nshuti. Uzahere ku ndirimbo zisohoka muri iki gihe!! 99% ziba ziganisha ku busambanyi. Abo nibo bahanzi buzuye mu isi!!!
Ama films asohoka akundwa cyane naganisha kubusambanyi n’ ubwicanyi!!
Social media ibyuzuyeho bikunzwe cyane nibiganisha ku busambanyi.
Guca imyeyo ntaho bihurira n’ ubusambanyi ahubwo ikigaragara nta makuru ubifiteho!!!!
Kubijyanye no gutera cancer watubwira imibare ifatika yakozwe ibihamya usibye ibyavuzwe nabo bashaka kurimbura umuco?
Ubushakashatsi bwakorewe mu Rwanda ku bagore/abakobwa bangahe banduye cancer bitewe no guca imyeyo? C domage kabisaaaa
Nibashakire ahandi kuko aha baba batangiye kototera ahadakorwaho. Niba batazi akamaro kabyo nibabyige babimenye ariko ntibavangire abanyarwanda.
Ubu n’ abazungu uyu muco barawuyobotse none aba ngo u Rwanda niruwuce?
Birababaje!!
Rwanda: Barasaba Leta guca umuco wo gukuna, ngo bihonyora uburenganzira bw’abagore
Niko ubibona ariko si ukuri. Ntago gukuna aribyo byigishije abana gusambana kuko kuva cyera uwo muco wari imwe mu nkingi z’ umuryango kandi nta busambanyi bwabagaho.
Ubusambanyi buterwa n’ ibindi bitari ibyo nshuti. Uzahere ku ndirimbo zisohoka muri iki gihe!! 99% ziba ziganisha ku busambanyi. Abo nibo bahanzi buzuye mu isi!!!
Ama films asohoka akundwa cyane naganisha kubusambanyi n’ ubwicanyi!!
Social media ibyuzuyeho bikunzwe cyane nibiganisha ku busambanyi.
Guca imyeyo ntaho bihurira n’ ubusambanyi ahubwo ikigaragara nta makuru ubifiteho!!!!
Kubijyanye no gutera cancer watubwira imibare ifatika yakozwe ibihamya usibye ibyavuzwe nabo bashaka kurimbura umuco?
Ubushakashatsi bwakorewe mu Rwanda ku bagore/abakobwa bangahe banduye cancer bitewe no guca imyeyo? C domage kabisaaaa
Nibashakire ahandi kuko aha baba batangiye kototera ahadakorwaho. Niba batazi akamaro kabyo nibabyige babimenye ariko ntibavangire abanyarwanda.
Ubu n’ abazungu uyu muco barawuyobotse none aba ngo u Rwanda niruwuce?
Birababaje!!
Rwanda: Barasaba Leta guca umuco wo gukuna, ngo bihonyora uburenganzira bw’abagore
Niko ubibona ariko si ukuri. Ntago gukuna aribyo byigishije abana gusambana kuko kuva cyera uwo muco wari imwe mu nkingi z’ umuryango kandi nta busambanyi bwabagaho.
Ubusambanyi buterwa n’ ibindi bitari ibyo nshuti. Uzahere ku ndirimbo zisohoka muri iki gihe!! 99% ziba ziganisha ku busambanyi. Abo nibo bahanzi buzuye mu isi!!!
Ama films asohoka akundwa cyane naganisha kubusambanyi n’ ubwicanyi!!
Social media ibyuzuyeho bikunzwe cyane nibiganisha ku busambanyi.
Guca imyeyo ntaho bihurira n’ ubusambanyi ahubwo ikigaragara nta makuru ubifiteho!!!!
Kubijyanye no gutera cancer watubwira imibare ifatika yakozwe ibihamya usibye ibyavuzwe nabo bashaka kurimbura umuco?
Ubushakashatsi bwakorewe mu Rwanda ku bagore/abakobwa bangahe banduye cancer bitewe no guca imyeyo? C domage kabisaaaa
Nibashakire ahandi kuko aha baba batangiye kototera ahadakorwaho. Niba batazi akamaro kabyo nibabyige babimenye ariko ntibavangire abanyarwanda.
Ubu n’ abazungu uyu muco barawuyobotse none aba ngo u Rwanda niruwuce?
Birababaje!!
Rwanda: Barasaba Leta guca umuco wo gukuna, ngo bihonyora uburenganzira bw’abagore
Niko ubibona ariko si ukuri. Ntago gukuna aribyo byigishije abana gusambana kuko kuva cyera uwo muco wari imwe mu nkingi z’ umuryango kandi nta busambanyi bwabagaho.
Ubusambanyi buterwa n’ ibindi bitari ibyo nshuti. Uzahere ku ndirimbo zisohoka muri iki gihe!! 99% ziba ziganisha ku busambanyi. Abo nibo bahanzi buzuye mu isi!!!
Ama films asohoka akundwa cyane naganisha kubusambanyi n’ ubwicanyi!!
Social media ibyuzuyeho bikunzwe cyane nibiganisha ku busambanyi.
Guca imyeyo ntaho bihurira n’ ubusambanyi ahubwo ikigaragara nta makuru ubifiteho!!!!
Kubijyanye no gutera cancer watubwira imibare ifatika yakozwe ibihamya usibye ibyavuzwe nabo bashaka kurimbura umuco?
Ubushakashatsi bwakorewe mu Rwanda ku bagore/abakobwa bangahe banduye cancer bitewe no guca imyeyo? C domage kabisaaaa
Nibashakire ahandi kuko aha baba batangiye kototera ahadakorwaho. Niba batazi akamaro kabyo nibabyige babimenye ariko ntibavangire abanyarwanda.
Ubu n’ abazungu uyu muco barawuyobotse none aba ngo u Rwanda niruwuce?
Birababaje!!
Rwanda: Barasaba Leta guca umuco wo gukuna, ngo bihonyora uburenganzira bw’abagore
Gukuna ni ibintu bishobora gutera indwara ku mubiri na kanseri kuko iyo bakurura imishino, hazaho ibisebe. Abaganga bagombye kubyamagana.
Naho kwishima mugihe cy’imibonano, ni mu bwonko bwa buri muntu. Kuko n’abikinisha cyangwa abahuje ibitsina, bavuga ko bishima iyo bakora ibyabo. None se wavuga ko mu bihugu badakuna, abagabo baho n’abagore batishima iyo bakora imibonano. Ntaho bitaniye nko muri bya bihugu tujya twumva bakata rugongo y’abakobwa. Ibyo byose ni ukubyamagana.
Mureke kwigisha abana b’abakobwa gukuna, kuko byabaye business kandi byigisha gusambana bakiri bato. Bitera n’indwara ku mubiri. Niko mbibona
Rwanda: Barasaba Leta guca umuco wo gukuna, ngo bihonyora uburenganzira bw’abagore
Hahahhhh! Ahubwo abo babivuga bigaragarako ari ishyari bafitiye abakunnye. Niba batarakunnye ni ikibazo hikomeye. Ubuse yuzasabe n’abagabo bacike kumuco wo kwisiramuza kandi nabyo bibabaza?

Ubwo namwe akazi kanyu muhemberwa muragakoze ngo mwavumbuye. Ko mutamagana gusiramurwa c ari nabyo bica igisebe kinini

Izi nkozi zibibi zuzuye ubugome ziri mu murongo wa bamwe bakoze slave trade. Icyo bihutiraga ni ukubuza umuco uwo babaga bamaze gushyira ku ishene. Kumwambura izina ryigisekuru no kumubuza ururimi rwe. Gukuna ninde wigeze abihatirwa? Umugore gushimisha umugabo biteye ikihe kibazo? Abagabo ko twumva ubutwari ari ugushimisha umugore ninde bibangamiye? Ngira ngo buri wese arabasha kumva icyo mugamije nuwabatumye. Ikimwaro Kibe kuwabahaye uruvugiro rw’amahomvu nkaya. Mutesha agaciro uburenganzira bwa muntu

Ndabona ibintu byose bitari mu muco w’ abazungu abitwa ko bize byose bagiye kubihindura ibishenzi no kuhindura ibintu bibi gusaaaa. Ibi byabyita ubukoroni bushya bwo kwangishwa umuco wanyu mukumva ko iby’ ahandi aribyo byiza gusa.
Ubu aba bagore bitwa ko bajujutse nibo bagiye kumvisha abanywanda ko umuco wo kujya mu rubohero abakobwa bagaca imyeyo ari uguhonyora uburenganzira bw’ umugore? Common!! Ahubwo se niba ari injijuke bakoze ubushakashatsi butuma bikorwa neza mu gisirimu bashaka imiti ituma bikorwa neza ariko badakuyeho umuco ufite ikintu kinini uvuze muri society ?
Ibi rero ahubwo nibyo bita ubujiji kubona utashobora gutandukanya umugore ukuze n’ uruhinja igihe bambaye ubusa!! Abameze batyo bayobye ntibamenya umuco ubu nibo batangije intambara yo kurwanya umuco babihinduye intambara ngo ni uguhohotera umugore.
Ubu se ko abagabo basiramurwa nabyo tubihagarike ko binababaza kuruta guca imyeyo?
Abantu nibareke kuba abanebwe bakore ubushakashatsi bugamije gushimangira umuco wabo bitari ukuwusenya kuko nibwo buturage bubi n’ ubujiji.
Maze nabo bazungu ubu batangiye kubyiga none mwe muri kubirwanya!!! ..
Biteye isoni kabisaaaaa

Uyu muco kuwuca bizabagora.Cyangwa abo barekarama bafite ishyari ry uko bafite ipfunwe ryo kutabikora.Ari impamvu z uko bibaza no gusiramura byacika. Uretse ko ahari ibyo byose bitari mu itegeko nshinga rya Repubulika y u Rwanda.

Ni iki c kibabaza kurusha gusiramurwa?
Kuki byo bidacika Kandi Ari ugukatwa igice cyumubiri waremanywe? Namwe muzikoroniza…ngo umuzungu yavuze ngo Ni Bibi namwe mugashyira mubikorwa!
Ahubwo guca imyeyo bishakirwe ikigo cyo kubitoza abakiri bato dusigasire umuco w’urwa gasabo tunabungabunge umutekano w’ingo zacu.

Umunsi twahagurutse tugasaba ko mudusubizaho uruhu rwacu mwaciye kandi ryari izingiro ry’uburyohe muzavuga ngo ngwiki?? Gukuna bivaho, muhagarika gusiramura n’ubundi nabyo si umuco wacu

Kandi ubu wasanga yikoreye ibisuko ku mutwe, Dreadlock amaherena …. Byo se ntibibabaza? Ko atavuga abagabo basiramurwa azi ububabare bitera? Uyu aragirango bajye bamuhemba yerekana ko yakoze.abagore bahindura ibice byinshi by’umubiri wabo Kuki yibanda ku gutsina?amatwi, imisatsi….

Guhera muri 2015 ndi gukusanya amakuru avuga ku guca imyeyo n’uruhare bifite mu kubaka imiryango iyica.
Ubundi OMS kuba yumva guca imyeyo byacika ndayumva kandi ndayiha agaciro kuko ivuga muri rusange ntabwo izi agaciro bifitiye ingo nyarwanda.
Nakiriye ubuhamya bw’abagore batanye n’abagabo n’abafitanye amakimbirane ashingiye ku kuba bataraciye imyeyo.
Nyamara nta wigeze ambwira ko yagiranye amakimbirane n’uwo bashakanye amuziza ko yayiciye. Nasanze uko ibihe bigenda ari na ko bigenda byitabirwa na bakeya.
Mu gitabo ndi kwandika narabajije nti: Kuba bigenda byitabirwa buhoro ahubwo isenyuka ry’ingo rikaba rirushaho kugaragara by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali aho nta sano byaba bifitanye?
Bijya bitera urujijo kuri iyi ngingo aho umuntu agira indimi ebyiri. Urwo avugira mu ruhame asenya guca imyeyo n’urwo avuga yiherereye abwira abo mu muryango we ngo bashishikare bayice.
Nkeneye ibitekerezo byanyu kuri banzimyeyo@gmail.com cg kuri WhatsApp 0788746825.
Murakoze.

Ubwo abaromani bari mu ntambara, abaddepite – ndavuga abari bahagarariye abaturage – bagiye impaka ndende ku gitsina cy’abamalayika aho gushyiraho amategeko yerekeranye n’intambara. hagati aho nyine umujyi warafashwe abasilikari bagitegereje amabwiliza. Natwe ngo abashinga amategeko nibige gukuna! Nizereko ari urwenya!