Uko Papa Sava yatsindiye televiziyo bakayimwambura

Sangiza iyi nkuru

Gratien Niyitegeka uzwi nka Seburikoko, Papa Sava, Sekaganda n’andi mazina, avuga ko yigeze gutsindira ibihembo birimo televiziyo ariko aho yigaga bakayimwambura kuko iwabo nta mashanyarazi yabagayo.

Uyu mugabo w’ i Kiyanza mu Karere ka Rulindo avuga ko ubwo yari atangiye amashuri yisumbuye, yahatanye mu irushanwa ry’imivugo ariko bimwe mu bihembo bye ntiyabibona.

Yoherejwe kwiga i Rutongo nyuma ya jenoside ari naho yigaragarije akanahembwa. Aganira na BBC ati ” Aho naho natsinze mu mivugo bampemba televiziyo, amakayi, inkweto…bati ‘televiziyo se iwanyu mugira umuriro?’, ashwi nta wo, bati ‘iyi ni iy’ikigo.”

N’ubwo byagenze gutyo ariko, Garasiyani, avuga ko bahise bamwemerera kumucumbikira akiga aba mu kigo atishyura, ibyo avuga ko ari “‘motivation’ ya mbere” ikomeye yari avanye mu mpano ye.

‘Seburikoko’ ni umuhanzi, umuririmbyi, umusizi, umukinnyi wa filimi, n’umunyarwenya ukomeye, ni ikimenyabose mu Rwanda.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *