Perezida Ndayishimiye yahawe urw’amenyo azira kuvuga Icyongereza

Sangiza iyi nkuru

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yahawe urw’amenyo n’abakoresha imbuga nkoranyambaga bamuhora kuvuga nabi ururimi rw’Icyongereza.

Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi yavuze mu cyongereza ubwo yabwiraga itangazamakuru ibyo we na Perezida Samia Suluhu Hassan wa Tanzania wasoje uruzinduko rw’iminsi ibiri yagiriraga mu Burundi bagezeho.

Perezida Ndayishimiye asanzwe ari mwiza cyane mu ndimi z’Igifaransa, Igiswahili n’Ikirundi, gusa hari ubwo ajya akoresha Icyongereza n’ubwo atakizi mu buryo buhagije.

Nko mu minsi ishize ubwo uyu mukuru w’igihugu cy’u Burundi yagiriraga uruzinduko muri Uganda akakirwa na Perezida Yoweri Museveni, yavuze ijambo rye mu rurimi rw’Icyongereza.

Mu gace k’amashusho ari gukwirakwizwa n’abakoresha imbuga nkoranyambaga, Ndayishimiye agaragara ashimira Perezida Samia wasuye igihugu cye, abayobozi batandukanye ndetse n’itangazamakuru, gusa mu Cyongereza kirimo amakosa.

Uyu mukuru w’Igihugu cy’u Burundi yazambije ibintu cyane aho yagize ati: “Mr. President mama Samia Suluhu Hassan…”, nyamara yagakoresheje ‘Mrs. President…’ bijyanye no kuba Perezida wa Tanzania ari umugabo.

Ahandi Perezida Ndayishimiye yagize ati ‘members of media here present’ aho kuvuga ‘members of media who are present here’, avuga ‘we have just talks’ aho kuvuga ‘we just have talked’; ati ‘I took this opportunity’ aho kuvuga ati’ I take this opportunity’ ndetse n’utundi dukosa.

Ni ibyatumye Perezida w’u Burundi yibasirwa na bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, abenshi bamushinja kwisumbukuruza akavuga Icyongereza atakizi, nyamara yakabaye akoresha ururimi azi neza hanyine bakamusemurira.

Uwitwa Kwizera Fabrice yagize ati: “Njye sinumva impamvu yigoye (bamugoye) kuvuga ruriya rurimi atazi buriya iyo yivugira mu rurimi rwe bagasemura byari kuba byiza, dore ko jye ntamusetse ku cyongereza kibi kuko atari Umwongereza, njye musetse ukuntu yiyahuje Icyongereza atazi kandi hari ikirundi azi neza! Africa Waragowe.”

Thierry Arythom kuri Twitter we yagize ati: “Byibuze iyo avuga mu giswahili, kuko n’uwa Tanzania yavuze mu giswahili. Cyangwa akavuga mu Kirundi ubundi bagasemura.”

Namahoro Remy Obed we yavuze ko uwakoze ikosa ari uwateguriye Perezida Ndayishimiye mu rurimi atumva kandi hari izo yumva.

Ati: “Njye ku bwanjye, abategura imbwirwaruhame ze rwose bazisubireho, kuko Perezida uyoboye igihugu si byiza na mba kumubona arimo adidimanga, noneho ari mu gihugu ayoboye! Ubutaha yajya avuga mu rurimi rumubangukiye cyane, ababishinzwe bagasemura!”

Uwitwa Magombe we yashinje Perezida Ndayishimiye kugirira igihunga mugenzi we wa Tanzania.

Ati: “Ni nde uyoboye undi? No mu rugo Ndayishimiye nta cyizere yifitiye ndetse ntatekanye. Ari munsi y’amategeko y’umushyitsi we. Birababaje cyane!”

Uyu yakomeje avuga ko kuba Perezida w’u Burundi yinyuranyuyemo byatewe n’abashinzwe itumanaho mu biro bye banze kumufasha, ashimangira ko biriya byangiza isura y’u Burundi n’iy’abaturage ba kiriya gihugu bose.

Uwahoze ari Perezida wa Rayon Sports, Sadate Munyakazi abinyujije kuri Twitter ye, na we yanze kuripfana avuga ko ibyo Perezida Ndayishimiye yakoze ari nk’ubukoroni.

Ati: “Nyamara izi ndimi nazo ni ubukoloni pe! Harya ubundi tuvuze mucy’iwacu byaba ari ikosa? Ntitwigore tubivuge mu mucy’iwacu.”

Cyakora cyo n’ubwo abenshi bahaye urw’amenyo Perezida w’u Burundi, ku rundi ruhande hari abavuze ko aho kunengwa akwiye gushimirwa ku bwo gutinyuka, abandi bati: “Icy’ibanze ni uko ubutumwa bwe bwatambutse.”

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

24 Responses

  1. Perezida Ndayishimiye yahawe urw’amenyo azira kuvuga Icyongereza
    Ikibazo si icyongeraza ikingenzi ni icyo yashakaga kuvuga kandi cyumvikanye. Abanenga rero ibyo muvuga ntashingiro.

  2. Perezida Ndayishimiye yahawe urw’amenyo azira kuvuga Icyongereza
    Ikibazo si icyongeraza ikingenzi ni icyo yashakaga kuvuga kandi cyumvikanye. Abanenga rero ibyo muvuga ntashingiro.

  3. Perezida Ndayishimiye yahawe urw’amenyo azira kuvuga Icyongereza
    Abanyafurika turacyarinyuma ngo yavuze icyongereza nabi, none icyo yashakaga kuvuga nticyumvikanye, 1 mugomba kumenya kwatarurimi rwiwe Kandi abongereza ntibasekana ngo wavuze nabi ahubwo baragukosora,menya namwe muba mwabuze icyo mwandika

  4. Perezida Ndayishimiye yahawe urw’amenyo azira kuvuga Icyongereza
    Abanyafurika turacyarinyuma ngo yavuze icyongereza nabi, none icyo yashakaga kuvuga nticyumvikanye, 1 mugomba kumenya kwatarurimi rwiwe Kandi abongereza ntibasekana ngo wavuze nabi ahubwo baragukosora,menya namwe muba mwabuze icyo mwandika

  5. Perezida Ndayishimiye yahawe urw’amenyo azira kuvuga Icyongereza
    Ntacebe ,ntanishyano ryacitse imurizo,none se members of media who are present here= members of media, here present ibi si ikosa biravugwa muri comunication rwose.utundi rero azagenda abimenyera twebwe se *answer* twayisomaga dute ….

  6. Perezida Ndayishimiye yahawe urw’amenyo azira kuvuga Icyongereza
    Ntacebe ,ntanishyano ryacitse imurizo,none se members of media who are present here= members of media, here present ibi si ikosa biravugwa muri comunication rwose.utundi rero azagenda abimenyera twebwe se *answer* twayisomaga dute ….

  7. Perezida Ndayishimiye yahawe urw’amenyo azira kuvuga Icyongereza
    Mwaramutse, reka nshimire abagerageje kunenga mu buryo burimo gukosora, gusa dukwiye guha ururima rwacu kavukire agaciro igihe turi iwacu, mureke kuvuga ko ntabyacitse, ahubwo byadogereye, ubu umuntu aho kuvuga ngo « ko ntariye, ko natagiyeyo, ko natabikoze, aho kuvuga ngo ko ntariye, ko ntagiyeyo, ko ntabikoze, » tuzareke kumukosora ngo n’uko ibyo yashakaga kuvuga byumvikanye? ibigomba gukosorwa muge mureka bikosorwe. reka nshimire H.E. wacu iyo imbirwaruhe ye itari mpuzamahanga akoresha Ikinyarwanda cyacu, ntabwo ari uko atazi izo ndimi z’amahanga, ariko ba nyakubwirwa tuba dukeneye kumva ubutumwa n’inama nziza atugira, ikindi muzumve ko hari umushinwa wigora iyo yumva biribumugore akoresha igishinwa bakamusemurira, mureke ururimi rwacu rubumbatiye umuco wacu, niko gaciro kacu n’abo turibo.

  8. Perezida Ndayishimiye yahawe urw’amenyo azira kuvuga Icyongereza

  9. Perezida Ndayishimiye yahawe urw’amenyo azira kuvuga Icyongereza
    Nanje narumiwe kweli n’ivyo nabonye urya musi,vyasa nk’inzozi.

    Narashobewe.

  10. Perezida Ndayishimiye yahawe urw’amenyo azira kuvuga Icyongereza
    Nanje narumiwe kweli n’ivyo nabonye urya musi,vyasa nk’inzozi.

    Narashobewe.

  11. Perezida Ndayishimiye yahawe urw’amenyo azira kuvuga Icyongereza
    Ese abongereza bo bavuga bate ikirundi cg ikinyarwanda

  12. Perezida Ndayishimiye yahawe urw’amenyo azira kuvuga Icyongereza
    Ese abongereza bo bavuga bate ikirundi cg ikinyarwanda

  13. Perezida Ndayishimiye yahawe urw’amenyo azira kuvuga Icyongereza
    Abanyafurika bamwe dufite imyumvire iri hasi cyane. Ubukoloni buracyaturimo. None kuvuga ururimi rutari urwawe ugashyiramo amakosa hari ikibazo kirimo? Nyamara umuzungu avuze mu kirundi kirimo amakosa mwamukomera amashyi. Icyangombwa ni ubutumwa bwatambutse. Kandi kugira ngo umenye neza ururimi, ugomba kuruvuga nta gutinya ngo harimo amakosa

  14. Perezida Ndayishimiye yahawe urw’amenyo azira kuvuga Icyongereza
    Abanyafurika bamwe dufite imyumvire iri hasi cyane. Ubukoloni buracyaturimo. None kuvuga ururimi rutari urwawe ugashyiramo amakosa hari ikibazo kirimo? Nyamara umuzungu avuze mu kirundi kirimo amakosa mwamukomera amashyi. Icyangombwa ni ubutumwa bwatambutse. Kandi kugira ngo umenye neza ururimi, ugomba kuruvuga nta gutinya ngo harimo amakosa

  15. Perezida Ndayishimiye yahawe urw’amenyo azira kuvuga Icyongereza
    Njye ndumva ntawukwiye kumugayira ibyo yavuze turabizi twese ko izo ndimi ari inyamahanga byaba agahomamunwa aramutse avuze ikirundi nabi naho icyo cyongereza muvuga ntacyaha kirimo.Those things (languages, cultures,….)are from there bose bavuze ikirundi nabi ninde ubaseka ahubwo ko dukoma amashyi ngo bavuze ikirundi kabone naho bakivuga bakica

  16. Perezida Ndayishimiye yahawe urw’amenyo azira kuvuga Icyongereza
    Njye ndumva ntawukwiye kumugayira ibyo yavuze turabizi twese ko izo ndimi ari inyamahanga byaba agahomamunwa aramutse avuze ikirundi nabi naho icyo cyongereza muvuga ntacyaha kirimo.Those things (languages, cultures,….)are from there bose bavuze ikirundi nabi ninde ubaseka ahubwo ko dukoma amashyi ngo bavuze ikirundi kabone naho bakivuga bakica

  17. Perezida Ndayishimiye yahawe urw’amenyo azira kuvuga Icyongereza
    Iyo abazungu bavuze nabi indimi zacu ntabwo tubaseka ahubwo tubakomera amashyi ngo bagerageje. We se niba yagerageje bitwaye iki?

  18. Perezida Ndayishimiye yahawe urw’amenyo azira kuvuga Icyongereza
    Iyo abazungu bavuze nabi indimi zacu ntabwo tubaseka ahubwo tubakomera amashyi ngo bagerageje. We se niba yagerageje bitwaye iki?

  19. Perezida Ndayishimiye yahawe urw’amenyo azira kuvuga Icyongereza
    Ubundi ntivyari ngombwa ko akoresha urundi rurimi usivye I kirundi c’igihugu atwara twihweje abakuru bibihugu biburayi bavuga indimi zabo kandi n’izindi bazizi muga baha agaciro ururimi rw’igihugu. Burundi twige kwitaho ururimi rw’ikirundi

  20. Perezida Ndayishimiye yahawe urw’amenyo azira kuvuga Icyongereza
    Ubundi ntivyari ngombwa ko akoresha urundi rurimi usivye I kirundi c’igihugu atwara twihweje abakuru bibihugu biburayi bavuga indimi zabo kandi n’izindi bazizi muga baha agaciro ururimi rw’igihugu. Burundi twige kwitaho ururimi rw’ikirundi

  21. Perezida Ndayishimiye yahawe urw’amenyo azira kuvuga Icyongereza
    Ncuti, reka tweguseka umushingantahe President w’Uburundi, yaberetse ko nubwo ururimi rwe ari igifaransa ariko ko no mu cyongereza atasigaye, kandi ntabwo ari itsina ngufi nti bamuzimiza.ahubwo ndamwemera, none se ko numvise icyo yavuze.

  22. Perezida Ndayishimiye yahawe urw’amenyo azira kuvuga Icyongereza
    Ncuti, reka tweguseka umushingantahe President w’Uburundi, yaberetse ko nubwo ururimi rwe ari igifaransa ariko ko no mu cyongereza atasigaye, kandi ntabwo ari itsina ngufi nti bamuzimiza.ahubwo ndamwemera, none se ko numvise icyo yavuze.

  23. Perezida Ndayishimiye yahawe urw’amenyo azira kuvuga Icyongereza
    Prezida Evariste Ndayishimiye, ubutumwa yashatse gutanga bwumvikanye. Ntakosa narito ririmwo kutavuga neza ururimi rw’amahanga, icingezi n’ugushikiriza ubutumwa. Macron iyo ariko avuga icongereza, ashiramwo amakosa ariko ntiyigera yibasirwa uko kuko ubutumwa ashaka gushikiriza buba bwavuzwe. Ibibasira umuntu yavuze ururimi rw’amahanga agashiramwo udukosa ahubwo baba bakwiye kumushima

  24. Perezida Ndayishimiye yahawe urw’amenyo azira kuvuga Icyongereza
    Prezida Evariste Ndayishimiye, ubutumwa yashatse gutanga bwumvikanye. Ntakosa narito ririmwo kutavuga neza ururimi rw’amahanga, icingezi n’ugushikiriza ubutumwa. Macron iyo ariko avuga icongereza, ashiramwo amakosa ariko ntiyigera yibasirwa uko kuko ubutumwa ashaka gushikiriza buba bwavuzwe. Ibibasira umuntu yavuze ururimi rw’amahanga agashiramwo udukosa ahubwo baba bakwiye kumushima

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *