Radiyo mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI, kuri uyu wa 5 Gicurasi 2021 yatangaje ko abasirikare babiri n’umupolisi bagizwe abayobozi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Ituri muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) bigeze kuba mu mitwe yitwaje intwaro, bamwe bakunze kwita inyeshyamba.
Ni inkuru yasohotse nyuma y’iminsi itanu Perezida w’iki gihugu, Félix Tshisekedi atangaje ko izi ntara zigiye kujya mu bihe bidasanzwe by’iminsi 30, muri iki gihe ubuyobozi bwazo bwa gisivili bugasimburwa n’ubw’igisirikare ku bufatanye n’igipolisi.
Lt. Gen. Constant Ndima yagizwe Guverineri w’Intara ya Ituri. RFI ivuga ko uyu musirikare wari usanzwe ayobora zone ya gisirikare ya 3 yigeze kuba umurwanyi w’umutwe witwaje intwaro wa MLC (ouvement de Libération du Congo) wa Jean Pierre Bemba, utarahinduka ishyaka rya politiki.
Iki gitangazamakuru kandi kivuga ko Gen. Ndima ari mu barwanyi ba MLC Umuryango w’Abibumbye wigeze gukoraho iperereza ku ruhare bakekwagaho muri operasiyo yiswe ‘Effacer le Tableau’ yiciwemo abo mu bwoko bwa ‘Nandes’ na ‘Pygmes’ mu ntara ya Ituri mu mwaka w’2002 n’2003.
Gusa MLC ubwayo yahakanye uruhare rwa Gen. Ndima muri iyi operasiyo, ndetse ntari mu barwanyi 19 bahamijwe n’urukiko uruhare muri yo, mu rubanza rwabaye muri Gashyantare 2003.
Umusirikare wagizwe Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru ni Lt. Gen. Luboya Nakashama wayoboraga akarere ka gisirikare ka 13 kari mu Ntara ya Equateur. RFI ivuga ko na we yigeze kuba umurwanyi mu mutwe witwaje intwaro wa RCD (Rassemblement Congolais pour la Démocratie) wakoreraga muri iyi ntara kuva mu 1998 kugeza mu 2003.
Uwungirije Gen. Luboya ni umupolisi witwa Benjamin Alonga Boni wigeze kungiriza Gen. Numbi ku nshingano y’Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya RDC mu 2010, uyu na we ngo akaba yarabaye umurwanyi wa MLC.
Ibihe bidasanzwe muri izi ntara byatangiye uyu munsi. Ingabo z’igihugu ziraba zihangana n’imitwe yitwaje intwaro iteza umutekano muke, bikaba byitezwe ko bizarangira umutekano umaze kuboneka mu buryo burambye.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


