Uwahoze ari Perezida wa Maldives yakomerekejwe n’igisasu cyaturikiye imbere y’iwe

Uwahoze ari perezida wa Maldives akaba na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Mohamed Nasheed, yakomerekejwe n’igisasu cyaturikiye hanze y’urugo rw’umuryango we kuri uyu wa Kane, nk’uko byatangajwe na polisi. Amafoto yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yerekanaga moto yahiriye aho igisasu cyaturikiye ariko kugeza ubu ntiharamenyekana niba icyo gisasu cyari mu mugambi wo kumwica. Itangazo ryashyizwe ahagaragara ryagize […]

Minisitiri w’ingabo wa Tchad aremeza ko inyeshyamba za FACT zatatanye

Minisitiri w’ingabo w’Akanama ka Gisirikare k’Inzibacyuho muri Tchad, aremeza ko Igisirikare cy’iki gihugu kimaze gukubita inshuro ahantu henshi inyeshyamba za FACT ndetse kuri ubu zatatanye. Yongeyeho ko badateze gushyikirana n’abakora iterabwoba. Minisitiri w’ingabo mushya wa Tchad,Brahim Daoud Yaya, yashimangiye ko inyeshyamba za FACT zatangije ibitero kuri Tchad kuva hagati mu kwezi kwa kane, ubu zatatanye, […]

Nkombo: Baheruka ubwato bahawe na Perezida wa Repubulika babushyikirizwa

Nyuma yo gushyikirizwa ubwato bari baremerewe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, abaturage bo mu Murenge wa Nkombo mu Karere ka Rusizi, baribaza aho ubwato bwarengeye kuko baheruka kubuca iryera babushyikirizwa mu ntangiriro z’Ukwakira 2020. Ni ubwato bwari bushyashya kandi ari bwiza kurusha ubwo bari basanganywe nabwo bari barahawe na Perezida Kagame. Nyuma yo kubushyikirizwa, […]

Uganda: Bobi Wine yandagaje Museveni amushinja kwirarira

Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, Robert Ssentamu Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine, yandagaje Perezida Yoweri Museveni watangaje ko yagiranye inama n’abarwanashyaka b’ishyaka rye rya NUP. Perezida Museveni abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter kuri uyu wa Gatatu, yatangaje ko yagiranye inama n’abahuzabikorwa b’ishyaka NUP Bobi Wine yari ahagarariye mu matora y’umukuru w’igihugu, bamugezaho ibibazo […]

Umunyamakuru Cassien Ntamuhanga yakatiwe imyaka 25 y’igifungo

Umunyamakuru Ntamuhanga Cassien, yakatiwe imyaka 25 y’igifungo nyuma yo guhamywa ibyaha by’iterabwoba n’Urugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya Imipaka. Ntamuhanga wahoze akorera Radio Amazing Grace itakivugira ku butaka bw’u Rwanda, yakatiwe kiriya gifungo adahari kuko muri 2018 yatorotse gereza ya Mpanga yo mu karere ka Nyanza yari afungiyemo. Ntamuhanga Cassien, Phocas Ndayizera wahoze […]

Abasirikare bagizwe abayobozi ba Kivu y’Amajyaruguru na Ituri bigeze kuba mu mitwe y’inyeshyamba_RFI

Radiyo mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI, kuri uyu wa 5 Gicurasi 2021 yatangaje ko abasirikare babiri n’umupolisi bagizwe abayobozi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Ituri muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) bigeze kuba mu mitwe yitwaje intwaro, bamwe bakunze kwita inyeshyamba. Ni inkuru yasohotse nyuma y’iminsi itanu Perezida w’iki gihugu, Félix Tshisekedi atangaje ko izi […]

ICC: Dominic Ongwen waregwaga ibyaha 61 yakatiwe imyaka 25 y’igifungo

N’ubwo yahamijwe ibyaha byibasiye inyokomuntu, Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha ntirwahisemo guha igihano kinini gishobora kuboneka Umugande Dominic Ongwen wahoze ari umuyobozi w’inyeshyamba, rushingiye ku kababaro nawe yanyuzemo nk’uwagizwe umusirikare ari umwana. Kuri uyu wa Kane, itariki 06 Gicurasi, nibwo Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) rwakatiye Dominic Ongwen igifungo cy’imyaka 25 kubera ibyaha by’intambara n’ibyaha byibasiye inyokomuntu. Uyu […]

Malawi: Umugabo w’imyaka 32 yiciye udusabo tw’intanga

Umugabo w’imyaka 32 wo mu gihugu cya Malawi ari hagati y’urupfu n’ubuzima nyuma yo kwikata udusabo tw’intanga, ubu akaba arimo gukurikiranwa n’abaganga mu Bitaro by’Akarere ka Dedza aho yoherejwe nyuma yo kwakirwa mu Kigo nderabuzima cya Chikuse. Ni umugabo bivugwa ko yaba afite ikibazo cyo mu mutwe, ndetse abashinzwe kumurinda babwiye itangazamakuru ryo muri iki […]

Ruhango: Umwarimu muri Groupe Scolaire Byimana arashinjwa guhakana jenoside

Mu Rukiko rw’Ibanze rwa Ruhango, kuri uyu wa Kabiri ushize, itariki 04 Gicurasi 2021, hasomwe icyemezo gifunga by’agateganyo iminsi 30 umwarimu wo mu Karere ka Ruhango ukekwaho icyaha cyo guhakana Jenoside yakorewe abatutsi abinyujije mu biganiro kuri youtube ndetse n’igitabo yanditse. Ni umwarimu wigisha mu ishuri rya Groupe Scolaire Byimana, riherereye mu Mudugudu wa Rugerero, […]

U Burundi bwahaye RDC igihe ntarengwa cyo gusubiza Ambasade yabwo ubutaka yambuwe, bitaba ibyo bukihimura

Guverinoma y’u Burundi yahaye iya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) igihe ntarengwa cyo gusubiza Ambasade yayo iri i Kinshasa ubutaka yambuwe, bitaba ibyo ikihimura. Bigaragara mu ibaruwa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Burundi yandikiye Ambasade ya RDC i Bujumbura tariki ya 30 Mata 2021. U Burundi buvuga ko ubutaka Ambasade yabwo yahawe mu 1973 bwanyazwe. […]

Igikorwa cyo kohereza mu Rwanda abasaba ubuhungiro bageze muri Denmark cyaba kibabaje- Nils Muižnieks

Ukuriye umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu muri Amnesty International ishami ry’i Burayi, Nils Muižnieks yavuze ko igikorwa icyo ari cyo cyose cyo gusubiza mu Rwanda abaka ubuhungiro cyaba ”kibabaje” kandi ngo cyaba kinyuranyije n’amategeko. Mu itangazo bashyize hanze, Muižnieks yakomeje agira ati: “Igikorwa cyose cyo kugerageza kohereza mu Rwanda abasaba ubuhungiro bageze muri Denmark cyaba […]

Murumuna wa Joseph Kabila yirukanwe ku mwanya wa Guverineri wa Tanganyika

Abadepite bahagarariye intara ya Tanganyika yo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, kuri uyu wa Kane birukanye ku mirimo Zoe Kabila Mwanzambala wari Guverineri wayo. Uyu Kabila asanzwe ari murumuna wa Joseph Kabila Kabange wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Umwanzuro wo kumwirukana we na Guverinoma ye washyigikiwe n’abadepite 13 muri 25 […]

Muganga mu Bitaro bya Kanombe yavuze uko bigenda ngo umugore abe yabyara abana icyenda

Umuganga w’abagore ku Bitaro bya gisirikare by’ u Rwanda (Rwanda Military Hospital), Dr Rurangwa Théogène, avuga ko nta gitangaza kirimo kuba umugore yabyara abana icyenda kuko ngo bishoboka gusa bikaba bidakunze kubaho. Dr Rurangwa yabwiye BBC ko atatangajwe n’uko umugore wo muri Mali, Halima Cisse yabyaye abana icyenda. Dr. Rurangwa ati: “Akenshi biba muri ‘artificial […]

Goma: Abitwaje imihoro, amacumu n’ibisu bigaragambirije icyemezo cya Perezida Tshisekedi

Urubyiruko rw’i Goma muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, rwitwaje imihoro, amacumu n’ibisu kuri uyu wa 6 Gicurasi 2021 rwazindutse rwigaragambiriza icyemezo cy’Umukuru w’Igihugu, Perezida Felix Tshisekedi cyo gushyira mu bihe bidasanzwe Intara ya Kivu y’Amajyaruguru na Ituri. Umuyobozi w’agace ka Majengo, Maliro Germain yabwiye ibitangazamakuru byo muri RDC ko uru rubyiruko ahamya ko ari […]

Akari ku mutima w’umugabo w’umugore uheruka kubyara abana icyenda

Umugabo wo muri Mali ufite umugore wabyaye abana icyenda ku bitaro byo muri Maroc, Kader Arby yavuze ko yakiriye ubutumwa bwinshi cyane bubifuriza ibyiza. Kader yabwiye BBC Afrique ati: “Abantu bose bampamagaye! Abategetsi ba Mali bampamagaye bambwira ibyishimo bagize. Nabashimiye. Bose bampamagaye. Yewe na perezida yampamagaye.” Umugore we Halima Cissé yabyaye abana batanu b’abakobwa na […]

Uko umunsi wa 2 wa shampiyona wasize aba-Rayon mu gahinda wagenze

Umunsi wa Kabiri wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda wasojwe ejo ku wa Gatatu, wasize amakipe ya APR FC na AS Kigali amwenyura, mu gihe Rayon Sports yababajwe na mukeba wayo Kiyovu Sports. Kuva ku itariki ya 01 Gicurasi iyi shampiyona iri gukinwa mu buryo bw’amatsinda, mu rwego rwo kugira ngo izarangirire ku gihe. […]

Perezida Ndayishimiye yasabye urubyiruko kuguma iwabo, aho gukurikira umushahara mwinshi i Burayi na Amerika

uruby.jpg

Perezida wa Repubulika y’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yasabye urubyiruko rwize kuguma mu gihugu rukagikorera, aho gukurikira umushahara mwinshi mu bihugu byo ku mugabane w’Uburayi na Amerika. Yabitangarije mu Ntara ya Gitega tariki ya 4 Gicurasi 2021 mu kiganiro yagiranye n’uru rubyiruko rwabarirwaga mu 2000 rurimo urwarangije amashuri, cyibandaga ku ngingo yo gukunda igihugu kavukire. Perezida […]

Rwanda: Abagera ku bihumbi 10 baretse kwiga kaminuza

Muri kaminuza zose zo mu Rwanda habarurwa abanyeshuri bagera ku bihumbi 86 barimo amashuri ya Leta n’ayigenga. Ayigenga yonyine yiharira 58% by’abiga muri za kaminuza, bivuze abagera ku 50,000 gusa abagera ku bhumbi 10 ntibagarutse kwiga nyuma yo gufungura amashuri yari yafunzwe kubera Coronavirus. Nk’uko bigaragazwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda, amashuri ari mu […]

U Rwanda rwaba rugiye kwakira impunzi zikomoka muri Syria na Iraq

Guverinoma y’u Rwanda mu minsi iri imbere ishobora gutangira kwakira impunzi ziba muri Denmark; igihugu cyiganjemo izikomoka mu bihugu nka Syria na Iraq. Ni nyuma y’aho tariki ya 24 Mata 2021iyi guverinoma yasinye amasezerano arebana n’impunzi n’iya Denmark, nk’uko The East African dukesha aya makuru yabitangaje. Aya masezerano yasinyiwe i Kigali na Minisitiri wa Denmark […]

Eden Hazard yibasiwe kubera imyitwarire yagaragaje nyuma yo gutsindwa na Chelsea

Umubiligi Eden Hazard yibasiwe n’abafana biganjemo aba Real Madrid akinira, kubera imyitwarire yagaragaje nyuma y’umukino wa UEFA Champions league ikipe ye yatsinzwemo na Chelsea. Real Madrid yari yasuye Chelsea i Stamford Bridge, mu mukino wo kwishyura wa 1/2 cy’irangiza cya Champions league yatsinzwemo ibitego 2-0. Ni ibitego Chelsea yatsindiwe na Timo Werner cyo kimwe na […]

Birangora kumva ko umuntu yatanze ingwate kandi ifatika ugakomeza ukamufunga-Ingabire M. Immaculée

Umuyobozi w’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immaculée, avuga ko hari icyagakozwe mu kugabanya ubucucike mu magereza yo mu Rwanda birimo no gufungura abantu baba batanze ingwate. Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa muntu muri raporo ya 2019/2020, yerekanye ko ubucucike mu magereza 12 yo hirya no hino mu gihugu yagenzuwe buri ku 136%. […]

Perezida wa Serbia yemereye amafaranga abazafata urukingo rwa Covid-19

Perezida wa Serbia, Aleksandar Vucic, kuri uyu wa 5 Gicurasi 2021 yatangaje ko Leta ye izishyura buri wese uzafata urukingo rw’icyorezo cya Covid-19 bitarenze muri uku kwezi. Amafaranga ateganyirizwa buri wese uzafata uru rukingo ni amadinari 3000, angana n’amadolari ya Amerika 30, yavunjwa mu manyarwanda agakabakaba 30,000. Perezida Vucic nk’uko tubikesha France24, yagize ati: “Abantu […]

Perezida Kagame yakiriye umuhungu wa Marshal Déby

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, kuri uyu wa 5 Gicurasi 2021 yakiriye umuhungu wa nyakwigendera Marshal Idris Déby Itno witwa Abdelkerim Deby Itno, akaba murumuna wa Perezida Gen. Mahamat Déby Itno wasimbuye umubyeyi we ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu wa Chad. Abdelkerim yatumwe na Gen. Mahamat kugeza kuri Perezida Kagame ubutumwa bwihariye, gusa ibiro […]