Hatangiye imyiteguro ku munsi mukuru w’intwari z’igihugu uzaba umwaka utaha

Sangiza iyi nkuru

Tariki ya 01 Gashyantare buri mwaka, u Rwanda rwizihizwa umunsi mukuru w’intwari z’igihugu, ukaba umwanya wo kuzirikana ibikorwa by’ikirenga Intwari zakoze, no gushishikariza Abanyarwanda bose cyane cyane urubyiruko kugera ikirenge mu cy’Intwari z’Igihugu. Imyiteguro y’Umunsi Mukuru w’Intwari z’Igihugu 2017 ikaba yatangijwe n’inama yahuje Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe n’inzego zitandukanye zigira uruhare muri uyu Munsi Mukuru.
Nk’uko Umunyamabaganga Nshingwabikorwa yabigarutseho atangiza inama, ku munsi Mukuru w’Intwari z’Igihugu 2017; Abanyarwanda bazafata umwanya wo kuzirikana kuri gahunda na Politike zubatse Igihugu kandi banaganire ku mahitamo bafite mu gusigasira ibyo u Rwanda rumaze kugeraho, n’ibyatuma rukomeza gutera imbere.
[ad id=”44145″]
Mu biganiro bagiriye mu matsinda, abafatanyabikorwa mu gutegura uwo Munsi, bagarutse ku bikorwa bizibandwaho birimo “Urugendo rwo kuzirikana ibikorwa by’ikirenga byaranze Intwari z’Igihugu, ruzaba ku wa 20/01/2017 i Kigali no mu Turere twose tw’Igihugu.
Igitaramo Gisingiza Intwari z’Igihugu, kizabera kuri Stade Amahoro ku wa 31 Mutarama 2017, ibiganiro bitandukanye bizatangwa, Umuhango wo gushyira indabo ku Gicumbi cy’Intwari i Remera n’ibirori bizabera ku rwego rw’umudugudu ku wa 01 Gashyantare 2017.
Umunsi Mukuru w’Intwari z’Igihugu ubu uzaba wizihizwa mu Rwanda uzaba wizihizwa ku nshuro ya 23; ukaba utegurwa n’urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe.
[ad id=”44145″]
Ku munsi Mukuru w’Intwari z’Igihugu, hibukwa kandi hakazirikanwa abandi bantu b’ingirakamaro bahawe n’ubuyobozi bw’Igihugu impeta n’imidari y’ishimwe.
Impeta y’ishimwe ni ikimenyetso gitangwa n’ubuyobozi bw’igihugu, igenerwa ingabo z’igihugu, abapolisi n’abandi bagize uruhare mu bikorwa by’ingirakamaro, kandi bihebuje bijyanye no kurengera umutekano w’iguhugu n’uw’Abanyarwanda; bitangwa hashingiwe k’ubwitange, akamaro n’ibindi intwari yagaragaje.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *