sulhu2.jpg

Perezida Suluhu wa Tanzania na Uhuru wa Kenya bageze muri Uganda

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzania, Samia Suluhu Hassan na Uhuru Kenyatta wa Kenya mu gitondo cy’uyu wa 12 Gicurasi 2021 bageze muri Uganda, aho bitabiriye umuhango w’irahira rya Perezida Yoweri Museveni.

Basanze abandi bakuru b’ibihugu bagera mu 10 barimo Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, Salva Kiir wa Sudani y’Epfo, Félix Tshisekedi wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo, João Lourenço wa Angola, Nana Akufo Addo wa Ghana na Emmerson Mnangagwa.

Perezida Suluhu na Uhuru ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Entebbe i Kampala bakiriwe n’itsinda ry’abanyapolitiki ba Uganda bashinzwe dipolomasi.
sulhu2.jpg
uhur.jpg

Perezida Museveni ararahira uyu munsi, nyuma y’amezi arenga ane amaze atsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu yabaya tariki ya 14 Mutarama 2021.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *