Umugabo w’imyaka 27 y’amavuko wo mu gihugu cya Malawi yakatiwe imyaka 6 y’igifungo azira gutera icyuma umugore we, wari uherutse kubyara, kubera ko yari yanze ko bakorana imibonano mpuzabitsina.
Uyu mugabo witwa Dzongwe Evance. Yahawe iki gihano kuri uyu wa Mbere, itariki 24 Gicurasi nyuma yo kumuhamya icyaha.
Umushinjacyaha wa leta, Rodney Bottomman yabwiye urukiko ko Evance yakoze iki cyaha ku itariki 08 Werurwe 2021 mu mudugudu wa Njirayamalimba.
Bivugwa ko yasabye umugore we wari uherutse kubyara ko bakora imibonano mpuzabitsina, umugore akamubwira ko bitashoboka kubera iyo mpamvu nk’uko iyi nkuru dukesha Malawi24 ikomeza ivuga.
Umugabo byaramurakaje atera umugore we icyuma mu ijosi bituma ata ubwenge.
Nyuma yatawe muri yombi ajyanwa mu rukiko ahana icyaha. Umucamanza ariko yaje gusanga kimuhama nyuma y’aho ubushinjacyaha bugaragaje abatangabuhamya bane bamushinja.
Umushinjacyaha witwa Bottoman yasabye urukiko gukatira uyu mugabo igihano kiremereye avuga ko igikorwa yakoze ari icya kinyamanswa.
Nyuma yo guhamwa n’icyaha, Evance yasabye urukiko guca inkoni izamba kugirango abashe gusubira mu rugo yite kuri uyu mwana we wari umaze kuvuka.
Mu mwanzuro we ariko, Umucamanza Patrick Chirwa we yamaganye imyitwarire yita iya kinyamanswa y’uyu mugabo, amukatira imyaka 6 y’igifungo.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


