maxresdefault-18.jpg

John Cena yasabye imbabazi u Bushinwa nyuma yo kwita Taiwan igihugu

Sangiza iyi nkuru

“Nkunda kandi nubaha u Bushinwa n’Abashinwa. Mumbabarire, Mumbabarire kubw’isoko ryanjye. Nsabye imbabazi, nsambye imbabazi Mumbarire cyane,” aya ni amgambo yavuzwe n’Umukinnyi wa filimi ndetse n’umukino wo gukirana uzwi nka ‘wrestling’ mu cyongereza, nyuma yo kwita Taiwan igihugu mu kiganiro yahaga itangazamakuru avuga kuri filimi ya Fast & Furious igice cya 9 yamaze kujya ahagaragara.

maxresdefault-18.jpg

John Cena akaba yasabye u Bushinwa imbabazi kubera kwita Taiwan, u Bushinwa bufata nk’intara yabwo, nyuma y’ikiganiro cyahise giteza urunturuntu mu Bushinwa, hamwe mu hantu hari abafana benshi b’ingenzi b’iyi filimi ku buryo u Bushinwa buyitambitse ishobora kutazagarura amafaranga yayishowemo.

Yahise akora video yashyize ku mbuga nkoranyambaga nka twitter asaba imbabazi Abashinwa ndetse akoresheje ururimi rwabo agira ati rwose mumbabarire nakoze ikosa.

Ibi bikaba byaratangiye ubwo John Cena yavugaga ko Taiwan izaba “igihugu” cya mbere kizabasha kureba Fast & Furious 9, mu kiganiro yagiranaga na televiziyo yo muri Taiwan TVBS mu rurimi rw’Igishinwa.

Taiwan ni ikirwa gifite leta yacyo gitandukanijwe n’u Bushinwa n’amazi, Leta ya Beijing ikaba irwanya igitekerezo cyose cya Taiwan nk’igihugu cyigenga.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *