Gakenke: Uwashatse kwica umugore we amuziza 50,000 Frw yahawe igihano cy’intangarugero

Sangiza iyi nkuru

Umugabo wo mu Karere ka Gakenke wari ukurikiranweho gushaka kwica ku bushake umugore we amujijije amafaranga 50,000 Frw yakoresheje amusura ubwo yari afunze yakatiwe imyaka 25 y’igifungo.

Ni icyaha cyakozwe mu rukerera rwo ku itariki 11 Mata 2021, ahagana saa kumi n’imwe mu Mudugudu wa Kirehe, Akagari ka Gisozi, Umurenge wa Nemba, ho mu Karere ka Gakenke.

Iyi nkuru dukesha Ubushinjacyaha Bukuru ivuga ko muri icyo gitondo uyu mugabo, hatatangajwe amazina ye, yasanze umugore we, wari warahukanye n’ubundi kubera kumuhoza ku nkeke, ku mugezi arimo kuvoma akamutera icyuma, kubw’amahirwe abaturage bari hafi aho bagatabara atarapfa.

Urukiko rwamuhamije ubwinjiracyaha bw’icyaha cyo kwica ku bushake giteganywa kandi gihanwa n’ingingo ya 21 n’iya 107 zombi z’itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, rumukatira imyaka makumyabiri n’itanu (25) y’igifungo.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *