Burundi: Habonetse imirambo bikekwa ko ari abarwanyi ba FLN baherutse gutera mu Bweyeye

Sangiza iyi nkuru

Mu ishyamba rya Kibira, mu gihugu cy’u Burundi biravugwa ko habonetse imirambo itatu y’abantu bari bambaye impuzankano z’igisirikare cy’u Burundi kandi nta mirwano ingabo z’u Burundi ziheruka kuharwanira bikaba bikekwa ko ari bamwe mu nyeshyamba za FLN zagabye igitero mu Rwanda mu ijoro ryo ku itariki ya 23 rishyira kuwa 24 Gicurasi, zishwe n’ibikomere zakuye mu mirwano yazihuje n’Ingabo z’u Rwanda.

Iyi mirambo yasanzwe mu mudugudu wa Ruhembe, muri Zone ya Bumba, muri Komini Bukinanyana, ho mu Ntara ya Cibitoke. Aka gace kakaba gaherereye mu ishyamba kimeza rya Kibira. Abayobozi bategetse ko abo bantu bashyingurwa.

Nk’uko iyi nkuru dukesha SOS Medias Burundi ikomeza ivuga, iyo mirambo itatu yagaragaye kuri uyu wa Gatatu mu masaha ya saa mbiri. Umwe mu bashinzwe kurinda iri shyamba ati “ Twaguye ku mirambo itatu yari yatangiye kwangirika. Hari amasazi menshi iruhande rwayo kandi yasohoraga umunuko ukabije,”

Uyu kimwe na bagenzi be bahise babimenyesha abasirikare bakorera hafi aho. Umwe muri aba basirikare utifuje ko amazina ye atangazwa yemeje aya makuru agira ati “ Ubwo twahageraga twabonye imirambo itatu. Bari bambaye impuzankano z’igisirikare cyacu. Byadutunguye kuko nta basirikare twapfushije. Birashoboka ko ari bamwe mu gatsiko kagabye igitero mu Rwanda mu ijoro ryo kuwa 23 rishyira kuwa 24,”

Iyi mirambo uko ari itatu yose y’abagabo ntabwo hamenyekanye abo ari bo, ubuyobozi bwa komini bukaba bwahise butegeka ko bashyingurwa.

Ubwo igisirikare cy’u Rwanda cyerekaga itangazamakuru ahantu hari habereye imirwano yahuje inyeshyamba za FLN na RDF mu Bweyeye, hagiye hanagaragazwa ahantu hasa nk’ahari hanyujijwe inkomere z’izo nyeshyamba zisubira inyuma, bikaba rero bishoboka koko izo nkomere zapfiriye mu nzira bagenzi bazo bakazisiga mu ishyamba rya Kibira, dore ko byavugwaga ko n’ubundi izo nyeshyamba zateye ziva mu Burundi nubwo abayobozi b’u Burundi babiteye utwatsi.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Burundi: Habonetse imirambo bikekwa ko ari abarwanyi ba FLN baherutse gutera mu Bweyeye
    Ngizi ingaruka zo kurwana.Ni ryari abatuye isi bazareka kurwana bagakundana nkuko Imana yaturemye ibidusaba?Umuririmbyi wo muli Congo Brazzaville witwa Casimir Zao Zoba yararirimbye ati:”Nimujugunye intwaro zanyu.Twimakaze URUKUNDO tureke kurwana”.Aho kumva iyo nama,ibihugu byongera defense budget,bakiga kurwana,bagakora ibitwaro byasenya isi yose mu kanya gato,abantu bose bagashira.Umuti uzaba uwuhe?Nkuko ijambo ry’Imana rivuga,ku munsi w’imperuka Imana izatwika intwaro zose zo ku isi,ikureho intambara.Kuli uwo munsi kandi,izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,harimo n’abarwana.Uwo niwo muti rukumbi w’intambara zimaze guhitana abantu barenga 1 billion (milliard) kuva Muntu yaremwa.

  2. Burundi: Habonetse imirambo bikekwa ko ari abarwanyi ba FLN baherutse gutera mu Bweyeye
    Ngizi ingaruka zo kurwana.Ni ryari abatuye isi bazareka kurwana bagakundana nkuko Imana yaturemye ibidusaba?Umuririmbyi wo muli Congo Brazzaville witwa Casimir Zao Zoba yararirimbye ati:”Nimujugunye intwaro zanyu.Twimakaze URUKUNDO tureke kurwana”.Aho kumva iyo nama,ibihugu byongera defense budget,bakiga kurwana,bagakora ibitwaro byasenya isi yose mu kanya gato,abantu bose bagashira.Umuti uzaba uwuhe?Nkuko ijambo ry’Imana rivuga,ku munsi w’imperuka Imana izatwika intwaro zose zo ku isi,ikureho intambara.Kuli uwo munsi kandi,izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,harimo n’abarwana.Uwo niwo muti rukumbi w’intambara zimaze guhitana abantu barenga 1 billion (milliard) kuva Muntu yaremwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *