Uganda: Umugore w’imyaka 19 yapfuye nyuma yo kwitura hasi ari mu rukiko

Sangiza iyi nkuru

Umugore w’imyaka 19 wo mu gihugu cya Uganda washinjwaga ubutekamutwe ashaka amafaranga abeshya ko atwite kuri uyu wa Gatatu yapfuye nyuma yo kwitura hasi ari mu rukiko.

Nyakwigendera witwa Olivia Nassanga, yituye hasi ubwo yari mu rukiko rwa Mityana, aho yari yagiye guhabwa amabwiriza ajyanye n’ifungurwa ry’agateganyo nyuma yo gufungurwa by’agateganyo muri Gereza ya Mityana.

Nk’uko byatangajwe na nyina, Rhoda Bukirwa, utuye muri aka Karere ka Mityana, mu Murenge wa Maanyi, umukobwa we yari akurikiranweho icyaha cyo gushaka gukura amafaranga ku mugabo witwa Owen Kawuki, amubeshya ko amutwitiye umwana.

Uyu mubyeyi ariko arashinja Kawuki kuba ari we nyirabayazana y’urupfu rw’umukobwa we. Ati “Umukobwa wanjye yari yagiye mu rukiko kumva amabwiriza y’ifungurwa ry’agateganyo, aho yahawe icyo kunywa na Kawuki, dukeka ko cyari kirimo ibinyabutabire bishobora kuba byateje urupfu rwe,”

Nk’uko iyi nkuru dukesha Daily Monitor ivuga, Bukirwa avuga ko ibi umukobwa we yabivugiye ku buriri yapfiriyeho. Ati “ Yambwiye ko Kawuki yamuhaye icyo kunywa amubwira ko ibyo batumvikanaho bitabagira abanzi.”

Umunyamategeko witwa Jamira Kalungi yavuze ko yasanze nyakwigendera arambaraye mu rukiko amerewe nabi mbere yo kumva amabwiriza y’urukiko, agahita abimenyesha umunyamategeko wa nyakwigendera witwa Apollo Kazungu wari uri muri bimwe mu biro byo muri uru Rukiko rwa Mityana.

Kazungu niwe watanze imodoka ye bajyana Nassanga ku ivuriro riri hafi aho, nyuma yoherezwa mu Bitaro Bikuru bya Mityana aho yahumekeye umwuka we wa nyuma.

Uyu mugabo Kawuki ukekwaho kuba inyuma y’uru rupfu yahise atabwa muri yombi, mu gihe polisi yatangiye iperereza kuri iki kibazo nk’uko byemejwe n’Umuvugizi wa polisi muri Wamala, Rachel Kawala, wongeyeho ko umurambo wa nyakwigendera uri mu buruhukiro rw’Ibitaro bya Mityana mu gihe hategerejwe ibizava mu bizamini bigomba gukorwa ngo hamenyekane icyamuhitanye.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *