nintchdbpict000536207591.jpg

Uko Mike Tyson yigeze gutunga hafi miliyari bikarangira yisanze mu myenda iremereye

Sangiza iyi nkuru

Mike Tyson nta gushidikaya ko ari umwe mu bateramakofe b’ibihangange babayeho mu mateka. Uyu mugabo ugeze mu zabukuru wahimbwe Iron Man (Cyangwa Umugabo w’Icyuma) yamaze imyaka myinshi ayoboye icyiciro cy’abateramakofe b’ibiro byinshi mbere yo gusezera muri uyu mukino. Yakoreye akayabo k’amafaranga mu gihe cye mbere y’uko ayatakaza yose.

Tyson yakunze kutavugwaho rumwe mu gihe cye nk’umukinnyi w’iteramakofe wabigize umwuga, asarura akayabo k’amamiliyoni y’amadolari kuko yari umwe mu bakinnyi bahembwa neza. Amakuru amwe avuga ko yaba yarakoreye miliyoni 300 z’Amadolari mu gihe cye mbere yo kuyatakaza yose. Forbes na yo yigeze gutangaza ko yigeze gutunga miliyoni 685 z’Amadolari.

Kubw’ibyago, ngo Tyson amafaranga ye yayakoreshaga vuba vuba kurusha uko yayakoreraga. Yagiye agura amazu y’agaciro, imodoka zihenze, utibagiwe n’ingwe zamamaye yagendanaga na zo nk’uko bitangazwa na TalksSports.

nintchdbpict000536207591.jpg

Mike Tyson yavutse ku itariki 30 Kamena 1966, avukira mu gace ka Brooklyn, muri New York. Yarezwe n’umugabo wa nyina witwa Jimmy Kirkpatrick, wari waratwawe no gukina urusimbi. Uyu mugabo yaje guta Tyson na nyina afite imyaka 10 y’amavuko na nyina apfa afite imyaka 16.

Mu bwana bwe bwose, Tyson yabaye mu duce twashyiraga ubuzima bwe mu kaga ndetse rimwe na rimwe yajyaga yisanga arimo kurwana n’abana bamuruta. Ku myaka 13 gusa, Tyson yari amaze gutabwa muri yombi inshuro 38 ku byaha bitandukanye. Ubuhanga bwe mu gutera ibipfunsi kwaje kuvumburwa n’uwari umuyobozi mu kigo cyafungirwagamo abana nawe wari warahoze ari umuteramakofe.

2-14.jpg

Mike Tyson yatangiye gukina umukino w’iteramakofe nk’uwabigize umwuga afite imyaka 18. Mbere yaho yari yaritabiriye imikino ya Olimpike nk’utarabigize umwuga bo mu cyiciro cya ‘ yegukana umudari wa zahabu mu 1981 no mu 1982. Tyson yatsinze imirwano 26 muri 28 yarwanye kuri KO.

Niwe muteramakofe wa mbere wo mu cyiciro cy’abafite ibiro byinshi kandi wegukanye amakamba ya WBA (World Boxing Association), WBC (World Boxing Council) na IBF (International Boxing Federation).

gettyimages-1197959265-1-1024x691.jpg

Mu bijyanye no gukorera amafaranga, Tyson yasinye amasezerano ya miliyoni 27$ yo kwerekana imikino ye 8 na televiziyo ya HBO, kugeza ku mukino yahuriyemo na Alex Stewart mu 1987. Yasinye kandi amasezerano y’igihe kirekire ya miliyoni 120$ na Showtime yerekanaga imirwano myinshi, harimo n’uwamuhuje na Holyfield wa I n’uwa II nk’uko byemezwa na Celebrity Net Worth.

Yinjije byibuze miliyoni 430$ avuye mu mirwano n’amasezerano y’abaterankunga. Celebrity Net Worth ndetse ivuga ko yaba yarinjije agera muri miliyoni 700$.

3e1f4df001826c197c818a5163bdd203.png

Nubwo yabashije kwinjiza akayabo k’amafaranga ariko ntibyabujije ko yakundaga kwisanga mu bibazo no kuyasesagura. Mu 1992, yamaze imyaka 3 muri gereza azira gufata ku ngufu. Tyson akaba amaze gutandukana n’abagore babiri mu buzima bwe, kuri ubu akaba abana n’uwa gatatu, mu gihe afite abana umunani.

Mu 2003 byabaye ngombwa ko atangaza ko yahombye amaze gufata imyenda ibarirwa muri miliyoni 23$. Mu 2004, konti ye yafatiriwe n’abari baramugurije. Ubwo yarwanaga na Danny Willimas muri uwo mwaka, ikigo gishinzwe imisoro (IRS) cyafatiriye miliyoni 6 muri miliyoni 8$ yari yakoreye muri uwo murwano asigarana miliyoni 2$.

Nubwo yatakaje amafaranga hafi ya yose yari atunze, Tyson yaje kongera kwisuganya akemura ibibazo bye bimwe na bimwe by’ubukungu abinyujije mu gutangira gukina filimi no gutangiza ikiganiro cye bwite gica kuri televiziyo kizwi nka Mike Tyson Mysteries (Amayobera ya Mike Tyson).

Yanakoze Podcast kandi yitwa Hotboxin’ With Mike Tyson, imwe muri application zikoreshwa cyane ku Isi ku mikino yo kurwana. Tyson kandi afite umurima we bwite w’urumogi uzwi nka Tyson Ranch, aho aruhinga akanarugurisha abarukoresha mu buvuzi.

384e077b2c9a263f6bc66fdab810b541_crop_north.jpg

Uru ruganda rwe rw’urumogi bivugwa ko rumwinjiriza 500,000$ buri kwezi. Umukino w’iteramakofe aheruka guhuriramo mu 2020 na mugenzi we nawe wahoze ari umukinnyi wabigize umwuga, Jones Jr, yaba yarinjije akayabo ka miliyoni 10$.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *