Goma: Ntibahangayikishijwe no kongera kuruka kw’ikirunga gusa bafite n’impungenge za gaze

Sangiza iyi nkuru

Abatuye mu Mujyi wa Goma biravugwa ko badahangayikishijwe no kongera kuruka kw’Ikirunga cya Nyiragongo gusa, ahubwo banahangayikishijwe n’uko imitingito ya hato na hato iri kumvikana mu bice bikegereye nka Goma ndetse tutirengagije na Rubavu, ishobora gutera isaduka ry’ubutaka hakaba hazamukiramo gaze ishobora koreka imbaga.

Umwe mu baturage bari i Goma witwa Kambale Richard, wavuganye na Bwiza, avuga ko abaturage bamwe batangiye guhunga mu rukerera berekeza muri Sake, abandi bakaba bafunguriwe umuhanda ugana Kibumba na Rutshuru, mu gihe abandi berekeje mu Rwanda.

Uyu niwe uvuga ko bafite n’impungenge za gaze ikunze kurangwa mu Kivu no mu nkengero zacyo.

Ati “Hari amakuru yatangajwe na Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru avuga ko yahawe amakuru nabagenzura ikirunga y’uko hashobora kubaho iturika ry’ikirunga mu ma ‘quartiers’ anyuranye y’Umujyi wa Goma bitewe n’isaduka ry’ubutaka bikazana gaze iyo gaze ikaba yamara abantu benshi muri uyu mujyi,”

Uyu akomeza avuga ko “imitingito yateje isaduka ry’ubutaka ahantu henshi bakaba bavuga ko ikirunga kuba cyararutse kikazima kitaramanuka kugeza mu kivu bishobora gutuma gaze iburaho ihumekera bikaba bishobora gutuma iturikira ahariho hose”

Uyu ariko avuga ko hari bamwe mu baturage bacyihagazeho banze gusohoka mu Mujyi wa Goma.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Goma: Ntibahangayikishijwe no kongera kuruka kw’ikirunga gusa bafite n’impungenge za gaze
    Kuki president paul kagame ntacyo arikuvuga kubihe biteye ubwoba urwanda rurimo nukuvuga imitingito irikumvikana abatuye irubavu bararushye byaba byiza Nyakubahwa afashe ijambo agahumuriza abantu byaturema agatima

  2. Goma: Ntibahangayikishijwe no kongera kuruka kw’ikirunga gusa bafite n’impungenge za gaze
    Kuki president paul kagame ntacyo arikuvuga kubihe biteye ubwoba urwanda rurimo nukuvuga imitingito irikumvikana abatuye irubavu bararushye byaba byiza Nyakubahwa afashe ijambo agahumuriza abantu byaturema agatima

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *