Canada: Umudepite wari mu nama kuri ‘Zoom’ yagaragaye yambaye ubusa

Sangiza iyi nkuru

Umudepite wo muri Canada, William Amos ubwo yari mu nama na bagenzi hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga kuri Zoom yambaye ubusa gusa imyanya y’ibanga yari ikingirijwe na telefoni ubwo yari ari kwihagarika.

Amos mu ijoro ryo kuwa Kane yanditse kuri Twitter, avuga ko “yagiye kwihagarika atazi neza ko, kamera ifunguye.”

Avuga ko ” Ntewe isoni cyane n’ibikorwa byanjye ndetse n’uwo naba naratumye yumva abangamiwe.”

Amos ariko muri Mata nabwo yari yagaragaye mu nama nanone yambaye ubusa, ahagaze hagati y’amabendera ya Canada na Quebec.

Uyu ni umudepite mu ishya Liberal rya Minisitiri w’Intebe, Justin Trudeau. Abo muri opozisiyo bavuga ko bigeze no kumubona anyara mu gikombe cy’ikawa.

Amos yavuze ko hari inshingano ze zimwe agiye kureka, akabanza yajya gushaka ubufasha atatangajwe uko buteye.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


XMA Header Image
Shyaka na Kaboneka bazize Bannyahe/Musanze abaturage bicajwe ijoro baterwa ubwoba ku byabo -Assouman
youtube.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *