Abategetsi ba Uganda bategetse ifungwa ry’amashuri aterwa inkunga na Bill Gates washinze Microsoft ndetse n’ayaterwa inkunga na Mark Zuckerberg washinze Facebook bitewe n’isuku nke n’imyigishirize idakwiye.
[ad id=”44145″]
Umucamanza mu Rukiko Rukuru mu cyumweru gishize akaba yaravuze ko amashuri ya Bridge International Schools atigeze ahabwa uburenganzira bwo gukora mu buryo bukwiye, atarangwamo isuku, kandi akoresha abarimu batabifitiye ubushobozi; ibirego abanyeshuri, ababyeyi ndetse n’abahagarariye aya mashuri bahakana.
“Bavuze ko bashaka gufunga Bridge Schools, ko Bridge Schools zifite isuku nke mu gihe batigeze basura ishuri iryo ari ryo ryose ngo bemeze niba hari amazi meza cyangwa hari n’ubwiherero busukuye, ariko ubwiherero burahari, amazi arahari nta kintu kibuze,”uwo ni umunyeshuri witwa paul Waswa wiga kuri rimwe muri aya mashuri.
Aya mashuri atandukanye kandi ngo yigisha ku giciro gito aterwa inkunga n’abanyamerika, ngo anashyigikiwe na Guverinoma y’u Bwongereza, yafunguye bwa mbere mu duce dukennye two muri Nairobi mu 2009 mbere yo gufungura imiryango muri Uganda mu 2015. Ba nyiri aya mashuri bakaba bafite amashuri 400 y’incuke n’amashuri abanza hirya no hino muri Afurika.
[ad id=”44145″]
Umwe mu bakorera aya mashuri yavuze ko iyo babaga bafite amafaranga macye yo kwishyurira abanyeshuri ishuri ryemeraga ko bishyura mu byiciro kandi ntacyo byari bitwaye, ariko ngo kubyuka mu gitondo ugafata icyemezo cyo gufunga ishuri sibyo. Yakomeje avuga ko aya mashuri yita ku bana babo kandi ngo ugenzuye aya mashuri wasanga nta kibazo afite. Yongeyeho ko aho abana babo bigaga batigishwaga neza ariko bakaba bari barimo kwigishwa neza. Ibi bikaba bihabanye n’ibbyatangajwe n’abayobozi bavuga ko imyigishirize y’ibi bigo ikennye.
Umwe mu bayobozi muri Bridge Schools ushinzwe abakiriya witwa Don Mulondo, we avuga ko bari guha amahirwe ababyeyi yo kubona abana babo bahabwa uburezi bwo ku rwego rwo hejuru kandi ku mafaranga macye nk’uko Africanews dukesha iyi nkuru ikomeza ivuga.
[ad id=”44145″]
Bivugwa ko aba bantu batanga amasomo meza ku giciro gito bafite ibigo 63 muri Uganda n’abanyeshuri 12,000, bakaba bemerewe gukomeza gukora kugeza kuwa 08 Ukuboza ngo abanyeshuri bahiga babanze bakore ibizamini banasoze igihembwe cya gatatu ubundi bagafunga imiryango.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com



