Nyuma y’imyaka 6 u Bufaransa butagira Ambasaderi mu Rwanda, nyuma y’uruzinduko rwa Perezida Emmanuel Macron, hemejwe ko uwitwa Antoine Anfré ari we ugiye guhagarira icyo gihugu mu Rwanda. Jeune Afrique yari yatangaje ko uyu mugabo ari we ushobora guhagararira u Bufaransa mu Rwanda. Ibi byaje no kuba impamo mu nama y’abaminisitiri yo kuwa 12 Kamena, yemeje Antoine Anfré nka ambasaderi. Nyuma y’aho mu 2015 uwari Ambasaderi w’u Bufaransa I Kigali, Michel Flesch, yirukanwe mu Rwanda, nta wundi wari bwamusimbure. Kuva mu 2019, ambasade ikaba yayoborwaga na chargé d’affaires witwa Jérémie Blin. Byari bimeze gutyo kandi, mu gihe u Rwanda rwagiye rugira ba ambasaderi bemewe mu buryo bwemewe n’amategeko i Paris kuva umubano w’ibihugu byombi watangira kuvugururwa nka Jacques Kabale watangiye imirimo muri Nyakanga 2010, akaza gusimburwa nyuma y’imyaka icyenda na François-Xavier Ngarambe. Antoine Anfré ni inde? Yarangije mu Ishuri Rikuru rya Politiki (IEP) kandi yahoze ari umunyeshuri mu ishuri ry’igihugu ry’ubuyobozi. Nta makuru adasanzwe BWIZA yabashije kubona bivuga kuri uyu mudipolomate Antoine Anfré, gusa mu myaka ya vuba yabaye Ambasaderi w’u Bufaransa muri Niger kuva mu 2014, ahava atarangije manda ye mu 2015 maze muri Nyakanga muri uyu mwaka agirwa ambasaderi wa siporo, aho yagombaga gukora ibishoboka u Bufaransa bukazemererwa kwakira imikino Olimpike yo mu 2024 kuko ari umukandida. Yasimbuye kuri uyu mwanya Jean Lévy wari warashyizweho mu 2013. Dusubiye muri Niger, kugirango ave muri iki gihugu atarangije manda ye y’imyaka itatu, bivugwa ko Perezida Mahamadou Issoufou, wari wegereye Paris cyane, ari we wasabye ko amuvira mu gihugu kuko bamushinjaga kunenga cyane. Ngo ni ubutumwa bwajyanywe i Paris n’uwari minisitiri w’umutekano,Hassoumi Massaoudou nk’uko byatangajwe n’umwe mu badipolomate bo muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Bufaransa. Muri uwo mwaka BBC ikaba yaranditse ko bamwe mu basesenguzi bayitangarije ko, uyu yari yarabaye “indakoreka” kubera guhatiriza ibijyanye no gukora amatora mu bwisanzure no mu mucyo yari ateganyijwe muri Niger mu 2016. Antoine Anfré kandi yabaye mu myanya myinshi mu buyobozi no muri ambasade z’u Bufaransa mu mahanga; nk’aho yabaye Superefe wa Limoux kuva mu 2000 kugeza mu 2003,, nyuma aba umujyanama wa mbere wa Ambasade y’u Bufaransa I Nairobi muri Kenya, ndetse no muri Turkiya kuva mu 2006 kugeza mu 2009. Yabaye kandi umugenzuzi w’ibibazo by’amahanga hagati ya 2010 na 2011, ndetse yanabaye umujyanama wa Ambasade y’u Bufaransa I Londres mu Bwongereza kuva mu 2011 kugeza mu 2014. Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV



2 Responses
Byinshi kuri Antoine Anfré wirukanwe muri Niger, akaba yagizwe Amb. w’u Bufaransa i Kigali
Uyu rwose biragaragara ko gukorana nawe bitoroshye. Ashobora kuba kuba ari intagondwa. NTIBIZOROHA.
Byinshi kuri Antoine Anfré wirukanwe muri Niger, akaba yagizwe Amb. w’u Bufaransa i Kigali
Uyu rwose biragaragara ko gukorana nawe bitoroshye. Ashobora kuba kuba ari intagondwa. NTIBIZOROHA.