Abaturage ba Cuba bari gusezera mu cyubahiro uwari perezida wabo, Fidel Castro uherutse kwitaba Imana mu gikorwa cyabereye mu rubuga rwitiriwe impinduramatwara mu murwa mukuru Havana.
[ad id=”44145″]
Guhera kuri uyu wa Gatatu, biteganyijwe ko ivu rye rizatemberezwa mu gihugu cyose mu gihe cy’iminsi 3. Iryo vu nyuma rikazajyanwa mu burasirazuba bw’igihugu mu rwego rw’inzira Castro yanyuzemo igihe we n’abarwanyi be bateraga bagana mu murwa mukuru baturutse mu bice bya Sierra Maestra mbere yo gufata ubutegetsi mu 1959.


Imihango yo gusezera Castro byatangiye kuwa Mbere mu murwa mukuru no mu mujyi wa Santiago uri mu burasirazuba bw’igihugu, aho Castro yatangiriye impinduramatwara mu mwaka w’1953.

[ad id=”44145″]
Fidel Castro, yitabye Imana kuri uyu wa Gatanu ushize ku myaka 90 y’amavuko, akaba yari amaze iminsi arwaye nubwo icyateye urupfu kitatangajwe. Icyunamo cy’iminsi 9 kikaba cyaremejwe na leta, naho ivu rye rikazashyingurwa ku Cyumweru mu mujyi wa Santiago.
K anda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com






