WDA yahaye umukoro abakobwa biga imyuga isaba imbaraga z'umubiri n'iz'ubwenge

Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyi ngiro WDA, cyasabye abakobwa biga imyuga isaba imbaraga irimo kubaka, kubaza, gusudira, gukanika n’ibindi gukangurira bagenzi babo bakitinya gutinyuka bagakora nk’ibyo basaza babo bakora. Ibi ni bimwe mu byatangajwe n’umuyobozi w’iki kigo Gasana Jerome mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro ubukangurambaga ku mwana w’umukobwa kwiga imyuga, iyi gahunda […]

Menya amateka y’umuntu mukuru kuruta abatuye ku isi bose

Kuri uyu wa 29 Ugushingo nibwo Emma Morano ukomoka mu gihugu cy’u Butaliyani yizihije isabukuru y’amavuko y’imyaka 117. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Emma Morano yavutse ku wa 29 Ugushyingo 1899, yavukiye mu gace ka Piedmont mu gihugu cy’u Butaliyani, niwe muntu rukumbi wabayeho mu binyejana bitatu bitandukanye. Morano avuga ko kuramba kwe abikesha kubaho mu buzima bwigenga […]

Group “Come to Jesus” mu giterane cy’isanamitima

Group “Come to Jesus” igizwe n’urubyiruko rwihurije hamwe ruturuka mu matorero atandukanye yo mu mujyi wa Kigali, yateguye igitaramo cy’isanamitima kizaba kuri iki cyumweru tariki ya 4 Ukuboza 2016. Mu kiganiro Bwiza.com yagiranye na Shumbusho Joseph, Perezida akaba n’umwe mu bashinze group “Come to Jesus” yavuze ko intego yabo y’iki giterane iboneka mu Imigani 17:17. […]

Afurika y’Epfo: Hari kugeragezwa urukingo rushya rwa sida

Urukingo rw’agakoko ka VIH gatera sida ruri kugeragezwa muri Afurika y’Epfo, aho abahanga bavuga ko ari yo nyigo ya mbere nini ikozwe ku bushobozi bw’uru rukingo rwa VIH kuva mu 2009. Igerageza rikaba rigomba gukorerwa ku bagabo n’abagore 5,400 bakora imibonano mpuzabitsina cyane. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Abantu babarirwa muri miliyoni 7 muri Afurika y’Epfo babana n’ubwandu […]

Mukobwa, dore abasore batandukanye bashaka umukunzi (fungura ubone imyirondoro)

1.Hey muraho neza nitwa Oscar nanjye ndashakako mumfasha gushaka umukunzi uri serious udakina kandi udakunda ibintu akaza aziko ntakintu ngira akaza aziko ahari urukundo haba hari nubushobozi ndifuza umukobwa byibuze warangije secondary wimibiri yombi cg inzibe byaba ari akarusho utarengeje 23 ans ufite gahunda my contact is 0781531021 ibindi twabivugana singombw kubivugiraha,Murakoze. 2.Muraho neza nitwa […]

Kenya: Abanyepolitiki 2 barwaniye imbere y’abaturage bahawe ibihano

Nyuma y’imirwano itoroshye mu ruhame mu mpera z’icyumweru gishize, yabaye hagati y’abanyepolitiki 2 bo mu gihugu cya Kenya barimo Opondo Kaluma w’Umudepite ndetse na Washington Ogaga, umuyobozi w’ishyaka Orange Democratic Movement (ODM) uniyamamariza kuzahatana na Perezida Kenyatta mu matora y’umukuru w’igihugu y’ubutaha, ubuyobozi bwafashe umwanzuro wo kubahagarika ku nshingano zabo kugeza amatora arangiye. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] […]

Ese koko Kayonza bazafashwa hagaragaye intumbi 3? icyo umuyobozi ubishinjwa avuga

Abaturage bo mu karere ka Kayonza bavuga ko bababajwe bikomeye n’amagambo babwiwe n’umuyobozi bita uw’akarere wungirije ushinzwe ubukungu mu nama yabakoresheje akababwira ko mu gihe hatari hapfa byibuze abantu batatu ngo ntibishoboka ko baba bashonje byo gufashwa. Mu majwi yaciye kuri radio 1 humvikanyemo abaturage bavuga ko visi-Meya ushinzwe ubukungu yaba yarababwiye amagambo abakomeretsa mu […]

Amafoto: Mayor wa Lusaka uri mu Rwanda yasuye Umujyi wa Kigali

Umuyobozi w’Umujyi wa Lusaka, umurwa mukuru wa Zambia, bwana Kalumba Wilson ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi aho yaje gusura ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali ngo bungurane ibitekerezo ku bintu bitandukanye. [ad id=”44145″] Mayor wa Lusaka, Kalumba Wilson kuri uyu wa gatatu akaba yasuye Umujyi wa Kigali mu rugendoshuri rwe arimo mu Rwanda, aganira n’ubuyobozi ibijyanye […]

Uganda: Abadepite barashinja Perezida Museveni kuba intandaro y'urupfu rw’abasaga 87

Nyuma y’imirwano itoroshye yabaye hagati y’abarindaga umwami Charles Wesley Mumbere wo mu gace ka Rwenzururu muri Uganda, iyi mirwano ikaba isize abatari bacye bahasize ubuzima, bamwe mu badepite bagize Inteko ishinga Amategeko muri Uganda barashinja Perezida Museveni kuba nyirabayazana w’ubu bwicanyi bwibasiye abashinzwe umutekano muri kariya ga ce. [ad id=”44145″] Uhagarariye akarere ka Kasese mu […]

Ese intambara Gen Niyombare yateguje Perezida Nkurunziza yaba igeze he?

Nyuma yo kuneshwa ku mugambi Gen Niyombare Godefroid na bagenzi be bari bateguye wo guhirika ku butegetsi perezida wabo Pierre Nkurunziza, bahise batanga integuza y’intambara bategura kumugabaho ariko ibimenyetso bigaragaza ko yaba yaratangiye. Aganira na televiziyo yo muri Kenya (KTN), GĂ©n. de Brigade LĂ©onard Ngendakumana wahoze ari umuyobozi wungirije w’urwego rw’iperereza mu gihugu cy’u Burundi, […]

Menya ibishya bigaragara mu itegeko rigenga imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe

Itegeko nÂş 27/2016 ryo ku wa 08/07/2016 rigenga imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe, impano n’izungura ryasohotse mu Igazeti ya Leta ya Repubulila y’u Rwanda n° 31 yasohotse ku wa 01/08/2016 ni Itegeko rishya ryaje risimbura Itegeko n° 22/99 ryo ku wa 12/11/1999 ryuzuza igitabo cya mbere cy’urwunge rw’amategeko mbonezamubano kandi rishyiraho igice cya gatanu cyerekeye imicungire y’umutungo […]

Gambia: Perezida Yahya Jammeh yaburiye abagerageza kwigaragambya nyuma y’amatora

Perezida Yahya Jammeh wa Gambia, uri kwiyamamariza kuyobora indi manda mu matora ateganyijwe kuwa 01 Ukuboza, kuri uyu wa kabiri yatangaje ko nta myigaragambyo izemerwa nyuma y’amatora. [ad id=”44145″] “ Nta mpamvu yo kwigaragambya kubera ko amatora atazabamo uburiganya, kandi muri iki gihugu, ubusanzwe, ntitwemera imyigaragambyo ,”ibi Yahya Jammeh akaba yabitangaje ku munsi wa nyuma […]

Muhanga: Abatwikiwe ibyangombwa n’abacengezi bashubijwe uburenganzira

Nyuma yo gutwikirwa ibyangombwa n’abacengezi, abashakanye bo mu Murenge wa Mushishiro mu Karere ka Muhanga barishimira kongera kubana byemewe n’amategeko. [ad id=”44145″] Aba baturage bavuga ko igihe abacengezi batwikaga icyari Komini Mushishiro, ibyangombwa by’irangamimerere byatwitswe bigatuma bafatwa nk’abatarashakanye mu buryo bwemewe n’amategeko. Intambara y’abacengezi yo mu 1997 yatumye bimwe mu bitabo by’irangamimerere by’i Mushishiro bitwikwa […]

Umunyakenya wakoreye impanuka muri Tour du Rwanda bamuciye akaguru

Nyuma y’iminsi micye mu Rwanda hashojwe irushanwa mu isiganwa ry’amagare rizwi nka “Tour du Rwanda”, umwe mu bari bitabiriye iri rushanwa witwa Samuel Mwangi ukomoka mu gihugu cya Kenya yaciwe akaguru nyuma y’impanuka yakoze mu gice cyasozaga irushanwa. [ad id=”44145″] Ku itariki ya 20 Ugushyingo 2016, nibwo hakinwe etape ya nyuma isoza irushanwa rya Tour […]

Novartis igiye kujya igeza ku Banyarwanda imiti ivura indwara za karande ku giciro gito cyane

Uruganda rukomeye rw’imiti rwo mu Busuwisi rwitwa Novartis rurateganya guhera mu mwaka utaha wa 2017 gutangiza mu Rwanda gahunda yo kubona ku giciro gito imiti ivura indwara za karande zikunze kugaragara nk’uko itangazo uru ruganda rwashyize ahagaragara kuri uyu wa Kabiri rivuga. [ad id=”44145″] U Rwanda ruzaba rubaye igihugu cya gatatu gifite ubukungu bukiri hasi […]

Muhanga: Ni nde uzahoza abaturage amarira bavuga ko batewe no kwamburwa na Leta?

Nta rwego rw’ubuyobozi bwo hejuru abaturage batuye mu dugudu wa Kigarama ho muri Muhanga batagejejemo ikibazo cyabo kuko no mu biro bya perezida wa Repubulika bagejejeyo ikibazo cy’ubutaka bwabo bwafatiriwe n’akarere ariko kubona igisubizo gihamye byarananiranye kugeza ubwo ubu hashize imyaka irenga ine (4) batemerewe guhinga imyaka iyo ari yo yose uretse ibishyimbo Aba baturage […]

Amafoto: Abaturage ba Cuba bakomeje gusezera Fidel Castro mu cyubahiro

Abaturage ba Cuba bari gusezera mu cyubahiro uwari perezida wabo, Fidel Castro uherutse kwitaba Imana mu gikorwa cyabereye mu rubuga rwitiriwe impinduramatwara mu murwa mukuru Havana. [ad id=”44145″] Guhera kuri uyu wa Gatatu, biteganyijwe ko ivu rye rizatemberezwa mu gihugu cyose mu gihe cy’iminsi 3. Iryo vu nyuma rikazajyanwa mu burasirazuba bw’igihugu mu rwego rw’inzira […]

Gabon: Perezida Kagame yitabiriye inama ya CEEAC nyuma y'amezi 4 u Rwanda rusubiyemo

Kuri uyu wa 30 Ugushyingo 2016 Perezida Paul Kagame ni umwe mu bakuru b’ibihugu bitabiriye inama idasanzwe y’abakuru b’ibihugu bigize Umuryango w’ubukungu bw’ibihugu byo muri Afurika yo hagati (CEEAC) i Libreville muri Gabon, kuri uyu wa 30 Ugushyingo 2016. Perezida Kagame akaba yitabiriye iyi nama nyuma y’igihe kitageze ku mezi ane u Rwanda rwongeye gusubira […]