e3ipjg4wyaqdlqb.jpg

Hari uwambajije niba koko ngurutsa kajugujugu cyangwa ndi ikimenyetso gusa cy’umugore w’umupilote – Lt Rugazora

Sangiza iyi nkuru

Umwe mu basirikare b’igitsinagore u Rwanda rufite batwara indege za kajugujugu witwa Lt Meron Rugazora, yatangajwe n’ikibazo umwe mu bantu bamukurikira yamubajije yibaza niba koko atwara kajugujugu cyangwa ari ukubyitirirwa gusa, ibintu abona ari nk’imyumvire ikiri hasi y’abantu bamwe muri iki kinyejana.

e3ipjg4wyaqdlqb.jpg

Abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter rero, Lt Rugazora yagize ati “ Ejo hari umuntu wambajije niba mu by’ukuri ngurutsa kajugujugu cyangwa nkora nk’ikimenyetso cy’umugore w’umupilote! Koko? Dukwiye mu by’ukuri gutekereza gutya muri iki kinyejana?”

Lt Rugazora yahise abaza abagore icyo batekereza ku muntu uvuga gutya ati “ Bagore muratekereza iki?”

Abantu batandukanye rero bamusubije batanga ibitekerezo bitandukanye byiganjemo kunenga umuntu wamubajije iki kibazo nka Jean-Yves wamusubije agira ati “Ikintu cyizewe nuko udafite inshingano zo kumuha ibisobanuro …. kandi kugeza ubu ntiwigeze utenguha uwakugiriye icyizere”.

aa-2.jpg

Undi ukoresha izina rya Mubelge yamusibije ati “Irengagize ibitekerezo byanduye bihora bica intege igitsina gore, kuri twe tuzi uruhare rwawe muri societe kuva ku munsi wa mbere”.

ki-2.jpg

Hari undi wamubajije impamvu ubundi hatategurwa itsinda ry’abanyeshuri bakajya gusura Rwanda Air Force bakirebera imbonankubone we na bagenzi be bagurutsa izi ndege kugirango n’abandi batekereza nk’uwamubajije iki kibazo bazashire amatsiko.

Soma Izindi Nkuru

6 Responses

  1. Hari uwambajije niba koko ngurutsa kajugujugu cyangwa ndi ikimenyetso gusa cy’umugore w’umupilote – Lt Rugazora
    Lt Meron atwara indege neza ndi umuhamya wabyo twabanye muri SOUTH SUDAN aba muri Rwanda aviation unit. so, rero nta nimpamvu yo kwibaza ibyo kuko nabagore barashoboye.

  2. Hari uwambajije niba koko ngurutsa kajugujugu cyangwa ndi ikimenyetso gusa cy’umugore w’umupilote – Lt Rugazora
    Lt Meron atwara indege neza ndi umuhamya wabyo twabanye muri SOUTH SUDAN aba muri Rwanda aviation unit. so, rero nta nimpamvu yo kwibaza ibyo kuko nabagore barashoboye.

  3. Hari uwambajije niba koko ngurutsa kajugujugu cyangwa ndi ikimenyetso gusa cy’umugore w’umupilote – Lt Rugazora
    Ariko Ubundi FERWAFA yabuze ukemura ikibazo kiyirimo, dore umuti. Nibategure AbanA neza,bategure imikino y’abagore neza, bahe agaciro abakinnyi, bongeremo abanyamahanga babe 6 mugihe Cy’imyaka 5 gusa haribyo abantu bazaba bamaze kwiga. Ikindi gikomeye, umupira utandukane namarangamutima yabamwe mubayobozi bamakipe. Tuzazana ibikombe iwacu.murakoze.

  4. Hari uwambajije niba koko ngurutsa kajugujugu cyangwa ndi ikimenyetso gusa cy’umugore w’umupilote – Lt Rugazora
    Ariko Ubundi FERWAFA yabuze ukemura ikibazo kiyirimo, dore umuti. Nibategure AbanA neza,bategure imikino y’abagore neza, bahe agaciro abakinnyi, bongeremo abanyamahanga babe 6 mugihe Cy’imyaka 5 gusa haribyo abantu bazaba bamaze kwiga. Ikindi gikomeye, umupira utandukane namarangamutima yabamwe mubayobozi bamakipe. Tuzazana ibikombe iwacu.murakoze.

  5. Hari uwambajije niba koko ngurutsa kajugujugu cyangwa ndi ikimenyetso gusa cy’umugore w’umupilote – Lt Rugazora
    Sikibazo cy’imyumvire none niba abenshi ntitugera kukibuga cy’indege
    Ahubwo yagomba kuzamutumira akanamutembereza cg akamwoherereza akavidewo atwaye
    Mukinyarwanda baravuga bati:kubaza bitera kimenya umuntu arabajije uramunenze

  6. Hari uwambajije niba koko ngurutsa kajugujugu cyangwa ndi ikimenyetso gusa cy’umugore w’umupilote – Lt Rugazora
    Sikibazo cy’imyumvire none niba abenshi ntitugera kukibuga cy’indege
    Ahubwo yagomba kuzamutumira akanamutembereza cg akamwoherereza akavidewo atwaye
    Mukinyarwanda baravuga bati:kubaza bitera kimenya umuntu arabajije uramunenze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *