Nyuma y’imyaka 135 u Bufaransa buhaye Leta Zunze Ubumwe impano ya mbere y’ikimenyetso cy’ubwisanzure izwi nka “Statue de Liberté” bwongeye kubaha indi mpano nk’iyi itegerejwe ku cyambu cya New York ku itariki 04 Nyakanga ubwo iki gihugu kizaba kizihiza umusinzi w’ubwigenge.
Biteganyijwe ko indi kopi ya Statue de Liberté yahagurutse ku cyambu cya Havre ku itariki 07 Kamena ijyanwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. U Bufaransa bwohereje iyi statue kuri iyi tariki na none ubwo hibukwaga ko ku itariki ya 06 Kamena mu 1944, ari bwo ingabo za Amerika za mbere zakandagiye mu Bufaransa zitabaye mu ntambara ya II y’Isi.
Nikimara icyumweru I New York biteganyijwe ko iki kibumbano gifatwa nk’ikimenyetso gihuza Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bufaransa, kizoherezwa I Washington, mu busitani bwa Ambasade y’u Bufaransa nk’uko tubikesha BFM TV.
Statue ya mbere u Bufaransa bwahaye Amerika mu 1876, igatahwa ku mugaragaro nyuma y’imyaka 10, na yo yatanzwe nk’ikimenyetso cy’ubucuti hagati y’ibihugu byombi. Niyo statue ya mbere ku Isi iremereye aho ipima toni 24,635, kandi ni nayo ndende ku Isi na metero 92,99 kuva hasi kugera ku itoroshi iba ifitwe n’umugore uri kuri iyi statue.
Iyi yakozwe ku bufatanye bwa Auguste Bartholdi na Gustave Eiffel wanakoze Tour Eiffel.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


