Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Ngoma kuri uyu wa Kabiri ushize, itariki 08 Kamena, bwaregeye mu mizi umugabo ukekwaho kwica umugabo wari inshuti ye yarangiza akamujugunya mu musarani.
Kuwa 23 Gicurasi 2021 nibwo Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwakiriye amakuru avuye mu nzego z’ibanze avuga ko mu Mudugudu wa Nkoyoyo, mu Kagari ka Basagara, mu Murenge wa Mushikiri hari umuntu wishwe akajugunwa mu musarane uherereye mu Gishanga bahingamo umuceri.
Iyi nkuru dukesha Ubushinjacyaha Bukuru ivuga ko baje gusanga ari uwitwa Nizeyimana Joseph wishwe ku italiki ya 21 Gicurasi 2021, hatangira iperereza basanga ari umugabo w’ inshuti ye wamwishe aho mu ibazwa rye yasobanuye ko yamukubise igiti mu mutwe yikubita hasi abonye aguye ananiwe kubyuka afata isuka ayimukubita mu musaya no mu mutwe aranegekara.
Yabonye adapfuye neza, arongera afata ikibuye kinini akimukubita mu mutwe ahita apfa arangije acukura ahantu amujugunyamo arahataba nyuma y’ iminsi 2 yumvise hatangiye kunuka aramutaburura ajya kumujugunya mu musarane.
Naramuka ahamwe n’ icyaha ukekwa azahanwa n’ ingingo ya ingingo ya 107 y’itegeko NÂş 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange aho riteganya igifungo cya burundu.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


