Umusirikare wa FARDC ufite ipeti rya colonel n’umugore we n’abarinzi be babiri kuri uyu wa Gatandatu ushize, itariki 12 Kamena biciwe hagati y’uduce twa Lita na Lona, mu Murenge wa Walendu-Tatsi, muri Teritwari ya Djugu.
Ku murongo wa telephone, Joël Mande, umuyobozi w’uyu murenge wahaye aya makuru urubuga 7sur7.cd dukesha iyi nkuru, yavuze ko inyeshyamba z’umutwe wa CODECO ari zo ziri inyuma y’ubu bwicanyi.
Uyu yagize ati “Yari atashye ava Lita aho yari yagiye kwivuza, yari arwaye byoroheje. Kubw’ibyago, ntabwo tuzi ibyabaye ahagana ku birindiro by’inyeshyamba muri Guu. Niho yiciwe n’abarinzi be n’umugore we…”
Ku ruhande rwe, Lt Jules Ngongo, umuvugizi wa FARDC muri Ituri wanemeje aya makuru, yavuze ko ari inyeshyamba za CODECO, zari zatatanye nyuma yo gukubitwa inshuro n’ingabo za leta ahagana Fataki, muri Djugu n’ubundi, zishe uyu musirikare mukuru n’abo bari kumwe.
Ibi byabaye nyuma y’amezi make undi musirikare wa FARDC ufite ipeti rya Colonel nawe yishwe mu buryo nk’ubu muri Teritwari ya Djugu.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


