Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 15 Kamena 2021 ni bwo Urukiko rw’Ubujurire rwa Kinshasa/Gombe rutanga imyanzuro yarwo mu rubanza ruhuza Vital Kamerhe, Sammy Jammal n’ubushinjacyaha bwabareze kunyereza amafaranga yagenewe kubaka amazu yari agenewe abatishoboye.
Ishyaka UNC (Union pour la Nation Congolaise), rya Vital Kamerhe, wahoze akora mu biro by’umukuru w’igihugu, Felix Tshisekedi, ritegereje ryihanganye ko agirwa umwere muri uru rubanza.
Kuri uyu wa Mbere, Umunyamabanga Mukuru waryo, Billy Kambale, yabivuze mu kiganiro yagiranye na 7SUR7.CD, avuga ko nta kimenyetso na kimwe cyigeze kigaragaza ko Kamerhe ahamwa n’icyaha.
Ati: “Ndashaka kwizeza abaturage ba Congo ko twizera Imana, ko igihe cyashize wowe ubwawe wabonye ibimenyetso byinshi byerekana ko perezida wacu ku rwego rw’igihugu ari umwere. Dutegereje gusa ko umuyobozi wacu agirwa umwere, kuko abacamanza ubwabo basaba perezida wacu kwerekana ko ari umwere. Kugeza uyu munsi, ntabwo twigeze twerekwa inyandiko y’imari ishinja perezida wacu.”
B. Kambale aratangaza kandi ko UNC izashaka izindi nzira mu gihe Vital Kamerhe atagizwe umwere.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


