Ni ibihe bihano biza gusabirwa Rusesabagina n’abo bareganwa?

Sangiza iyi nkuru

Urubanza Paul Rusesabagina areganwamo n’abandi 20 ibyaha by’iterabwoba byakorewe abaturage b’u Rwanda biteganijwe ko ruzakomeza kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 16 Kamena mu Rukiko Rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga ndetse n’ibyambukiranya Imipaka, aho ubushinjacyaha buzaboneraho gusabira ibihano abaregwa.

Uru rubanza rwari rumaze gusubikwa hafi ibyumweru 3 kugira ngo ubushinjacyaha n’abaregwa babone umwanya uhagije wo kwitegura icyiciro gikurikira kizarangwa ahanini n’ibisubizo by’ubushinjacyaha ku ngingo zitandukanye zatanzwe n’abakekwaho icyaha mu gihe cyo kwiregura.

Ubushinjacyaha kandi buzaboneraho umwanya wo gusabira ibihano buri wese mu baregwa, bitewe n’uruhare rwabo mu byaha by’iterabwoba bakurikiranweho.

Binyuze mu ihuriro MRCD n’umutwe witwara gisirikare wa FLN, abantu bose 21 barimo Rusesabagina bakekwaho icyaha cyo gucura umugambi wo kugaba ibitero mu bice bitandukanye by’u Rwanda aho byibuze abantu icyenda bishwe, abandi benshi bagakomereka, ndetse imitungo irangizwa indi irasahurwa.

Ibi bikorwa ubushinjacyaha bwita iby’iterabwoba byakozwe hagati ya 2018 na 2019.

Rusesabagina, wari perezida wa MRCD ashinjwa kurema no kuba mu mutwe witwaje intwaro, gutera inkunga iterabwoba, ibikorwa by’iterabwoba ku nyungu za politiki, umugambi wo gukora ibikorwa by’iterabwoba, kuyobora ibikorwa by’iterabwoba no kuba mu mutwe w’iterabwoba.

Akurikiranyweho kandi icyaha cyo gucura umugambi no gushishikariza abandi kwinjira mu mutwe w’iterabwoba, umugambi wo kwica, umugambi wo gushimuta, umugambi wo kwibisha intwaro, umugambi wo gutwika, umugambi wo gukomeretsa bikabije ndetse n’ubugambanyi ku bana bajyanwa mu mutwe witwaje intwaro.

Abandi 20 bareganwa na bo bakurikiranweho ibyaha bifitanye isano n’iterabwoba.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *