Apotre Mutabazi Kabarira Maurice, umuvugabutumwa ukunze no gukora ubusesenguzi ku bijyanye na politiki n’imibereho myiza arasaba abaturage kwirinda abiyita abahanuzi bagenda bavuga ko Imana yababwiye ko igiye guca ubutegetsi buriho, ndetse n’abababwira ko beretswe ku mukuru w’igihugu ndetse ashimangira ko abakwirakwiza ubu buhanuzi bazabihanirwa n’amategeko nibatitonda.
“Havumwe umuntu uvuga ngo Imana iramuvugishije itamuvugishije, havumwe umuntu uvuga ngo Imana iyi ngoma irayitembagaje itabimwubwiye…”, aya ni amwe mu magambo ya Apotre Mutabazi kuri camera za Bwiza TV ubwo yagiranaga nayo ikiganiro kuri uyu wa Mbere, itariki 21 Kamena, aho yari azanwe no gusobanura iyerekwa yagize mu nzozi akabwirwa kwamagana abo bantu biyita abahanuzi bafite izindi nyungu zabo.
Apotre Mutabazi avuga ko mu rukerera saa kumi n’iminota 15 gusubiza imbere yagize iyerekwa ariko asanga mu byo atangaza yeretswe harimo bimwe ataribuhite atangaza . Avuga ko yibonye ari ahantu hasa nka Kibagabaga bari mu mirimo yo kubaka, hagati y’amazu hari imbuga, aca muri iyo mbuga ari kumanuka aca ku bantu bari bahagaze muri iyo mbuga batatu bavugana n’undi wa kane wari ku ruhande.
Avuga ko yamenye ko abo bantu bari abahanuzi, ariko ahita yungamo ko mu ntambara leta y’u Rwanda igomba kurwana nazo harimo n’iy’abahanuzi.
Ati “ Abo bantu b’abahanuzi babiri barimo bemeza undi…bameze nk’abarimo bakora poropaganda,..barimo babwira mugenzi wabo..ngo kuki udashobora guhanura yuko iyi ngoma igiye kuvaho kandi Imana iyiciye? Noneho amatwi yanjye ndayababangurira nubwo nabonaga bitandeba ndetse ntarindi mu kiganiro cyabo, kwa kundi mbese uba umeze nk’uri kumviriza abantu cyane cyane ko banavugiraga hejuru. Baramubwira bati iyi ngoma (ubuyobozi buriho mu Rwanda burangajwe imbere na FPR) igomba kuvaho, baramubwira bati ugomba guhanura yuko ubu buyobozi bugomba kuvaho kandi Imana yabuciye itakibushaka.”
Apotre Mutabazi akomeza avuga ko umuhanuzi wabwirwaga yanze kubumva akababaza impamvu agomba kubihanura, bakamusubiza ko abandi bose ari ko Imana irimo kubabwira, ariko we ababwira ko atari ko Imana irimo kumubwira.
Ati “ Nkomeza gukurikira icyo kiganiro nshaka kumenya uri mu kuri hagati y’abo babiri. Ndangije numva ba bandi babiri baramubwiye ngo, none se ntabwo uzi ko ingoma yabanjirije iyingiyi, Imana yabanje kuyica no gusa nk’aho itanze ubutumwa y’uko igiye kubukuraho? Ngo nuko rero n’iyingiyi, igomba kuvaho.”
Uyu muvugabutumwa akomeza avuga ko nubwo iki kiganiro kitamurebaga, aho yari ari n’ibyo yari agiyemo, yumvise ijwi rimubwira riti “ Ibyo ngibyo ni ibinyoma ni n’ubuyobe ndetse n’ivangirwa.”
Akomeza avuga ko wa muhanuzi yanze kubemerera ibyo bamusabaga, nawe ijwi rikamubwira ko ibyo bintu akwiye kugenda akabigeza ku bantu yifashishije televiziyo zikorera kuri youtube ndetse rimubwira imiyoboro ibiri abicishaho.
Yakomeje agira ati “ Ariko hari amakuru amwe n’amwe Imana yambwiye ngo ayongayo ube uretse kuyarekura. By’umwihariko ndacyari no gutekereza niba adakwiye kubwirwa abantu areba. Ariko ibyongibyo bizakorwa. Hari ikimenyetso yampaye, hari umuntu uzahaguruka, ibi ndi kubuza abantu gukora, ahaguruke abirengeho abikore. Ubwo ndavuga umuhanuzi. Abivuge, ntuzabibona! Abivuge ajye hariya ku muhanda ati karabaye”.
Apotre Mutabazi avuga ko muri iyi minsi abantu bakwiye kwitondera ubuhanuzi bubika ubwoba mu bantu ndetse cyane cyane ububabwira ko umukuru w’igihugu hari aho yenda kujya cyangwa azagenda mu buryo ubu n’ubu.
Ati “ Uriya ni Dawidi. Dawidi ngo kuva yatangira kuyobora yinjiriye ku mututu akubita Goriathi, ahera uwo munsi, Dawidi yarinze asoza agitsinda kandi uretse no gutsinda yarinze asoza akiri umunyentambara.”
Akomeza agira ati “ Ariko reka mbabwire, Dawidi (Perezida Kagame) ntaho agiye kujya Uganda bitarajya ku murongo…, I Burundi bitarajya ku murongo, ntaho yenda kujya. Ubwo nse nk’ubashyira mu marenga ameze gutyo. Ntaho yenda kujya.”
Mutabazi akomeza avuga ko ibyo abantu barimo bita ubuhanuzi ari poropaganda zabo, ndetse n’abari kuvuga ngo Imana irababwiye abenshi barimo guhimba kandi bigiye kuzarushaho kugira imbaraga nihatangira kujyamo amafaranga y’abatavuga rumwe n’ubutegetsi.
Uyu ndetse avuga abakwiza ubu buhanuzi bagiye kujya babazwa ibyo bavuga aho babikura ndetse nibareba nabi n’igiti kizarisha.
Umva ikiganiro kirambuye hano hasi
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV
[14:38, 21/06/2021] Kayiranga Bza:

8 Responses
Perezida Kagame ntaho agiye kujya Uganda n’u Burundi bitarajya ku murongo – Apotre Mutabazi
ntekereza ko abiyita abakozi bImana badakwiye kwinjirira no kuvugira abanyapolitike kd Imana ishobora no kubiyeteka idategereje kubatumaho umuntu runaka nkuko tubibona muri Daniel

Halya ba Apotres aba ari abanyamulenge? Nakekaga Mutabazi ari umunyarwanda!

Muzadukorere ubusesenguzi mutubwire itandukaniro riri hagati y’umupfumu n’umu pasteur werekwa.
Muzanutubatize impamvu ki mu basiramu nta mushehe uvuga ko yavuganye n’Imana.

Abahanuzi bikugihe ma?e kubahaga muvuga mubeshya ngo Imana yabatumye itabatumye muragowe Imana ntiyivuguruza iyo ivuze iba yavuze .Vuga niba yagutumye ubibwire Abo yagutumye kubwira kugirango bihane bareke gukora ibibi none r?k? mbe ndetse Ibyo naw? uvuga nuko uzi ko Ari Ibinyoma Gusa Turi mubihe byanyuma aho Aho muzarota Muryame mumazu yanyu Ngo Imana yabatumye Imana ntiyivuguruza nawe vuga biba Ari ukuri mwese mwe kutubeshya ma?e kubarambirwa mwavahanuzi mwe bibinyoma gusa.iyo ivuze iba yavuze