Kuri iki cyumweru, itariki 20 Kamena kuri bariyeri yo muri Komini Buganda mu Ntara ya Cibitoke, hafatiwe abasore bane bari binjije magendu y’ibitenge, bari bakuye muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, babyizengurukijeho mu gatuza barenzaho indi myenda yo hejuru.
Aba banyamagendu bari bavuye mu burasirazuba bwa Congo bafite ibitenge 24 bitari biri mu mizigo bari bafite ahubwo babyizengurukijeho barenzaho amashati cyangwa imipira ndetse bari bagiye gutambuka ku mupaka nta muntu urabutswe.
Ikinyamakuru Iwacu dukesha iyi nkuru kivuga ko ariko kubw’ubushishozi bw’abapolisi, babonye aba basore barimo kwitwara ukuntu kudasanzwe bakabasaba kuzamura amashati yabo bakabasangana ibyo bitenge.
Polisi iravuga ko buri umwe muri aba yari yiziritseho ibitenge bitandatu. Aba babonye bakaba babakiniyeho bavuga ko bari bambaye ya makoti adapfumurwa n’amasasu akoze mu bitenge.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


