Repubulika ya Demokarasi ya Congo ntivuga rumwe n’ibigo bigenzurwa n’umushoramari w’Umunya-Israel, Dan Gertler, ivuga ko impushya zabyo zo gushakisha peteroli ahantu habiri hegereye umupaka wa Uganda zarangiye mu gihe ibi bigo bivuga ko impushya zabyo zigifite agaciro.
Minisiteri ishinzwe ingufu za hydrocarbone muri Congo yavuze mu ibaruwa yo ku ya 16 Kamena yasuzumwe na Reuters kuri iki cyumweru gishize, ko impushya zahawe amasosiyete abiri ya Gertler mu mwaka wa 2010 kuri Block 1 na 2 hafi y’umupaka wa Uganda zarangiye.
Minisiteri ivuga ko mu bushakashatsi bwabyo ibi bigo nta musaruro byatanze muri kimwe muri ibyo bice byombi, bikekwa ko birimo miliyari irenga y’utugunguru twa peteroli.
Iyi baruwa yoherejwe Oil of DRCongo, ikigo kigenzura inyungu za peteroli za Gertler muri Congo, inavuga ko amasezerano yo kugabana umusaruro yakozwe mu 2010 yarangiye. Yasabye ibigo kohereza amakuru yose ya tekiniki no kwishyura amafaranga ateganijwe mu masezerano. Ntiyavuze umubare w’amafaranga birimo.
Umuvugizi wa Oil of DRCongo yavuze ko ikibazo cy’ingutu cyatangajwe umwaka ushize cyo gushaka inzira izajya inyuzwamo iyo peteroli yoherezwa hanze ntacyo guverinoma ntacyo yakoze mu kugishakira igisubizo kubw’ibyo amasezerano akaba agifite agaciro kuko icyo kibazo atari icyabo.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafatiye ibihano Gertler na business ze zisaga 30 mu Kuboza 2017 na Kamena 2018, zimushinja kuba yarakoresheje ubucuti yari afitanye n’uwahoze ari Perezida wa Congo, Joseph Kabila kugira ngo abone amasezerano y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri iki gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Gertler ariko ntiyemera ko hari amakosa yakoze.
Kubona inzira zizanyuzwamo peteroli yoherezwa hanze biracyari ikibazo gikomeye cyo kuzana imishinga ya peteroli mu kibaya cya Albertine ngo itangire kubyazwa umusaruro.
Abaturanyi ba Uganda, bafite peteroli yegeranye n’aha iya Congo iri irimo gucukurwa n’Ikigo cy’Abafaransa cya Total n’icy’Abashinwa, CNOOC byasinye amasezerano muri Mata na Tanzania yo kubaka impombo zizaruhukira ku Nyanja y’u Buhinde zizajya zicishwamo iyi peteroli, ariko Congo ntiri muri aya masezerano.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV



2 Responses
RDC: Leta yambuye impushya zo gucukura peteroli ibigo by’Umunya-Israel
Imba uwomukobwabaramusambanyijebabyunvikamwamurekura sawamurakoze?
RDC: Leta yambuye impushya zo gucukura peteroli ibigo by’Umunya-Israel
Imba uwomukobwabaramusambanyijebabyunvikamwamurekura sawamurakoze?