Perezida wa Uganda akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’ Ingabo z’icyo gihugu (UPDF), Gen (Rtd) Museveni Yoweli Kaguta, yahinduriye imyanya abasirikare bakuru barimo; umuhungu we, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, amuvana ku mwanya wo kuyobora ingabo zidasanzwe (SFC), amugira Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka. Gen Kainerugaba yafatanyaga kuyobora SFC no kuba umujyanama wa Se muri operasiyo zidasanzwe za gisirikare. Kuri uwo mwanya, azungirizwa na Maj Gen Sam Okiding. Umuyobozi mushya wa SFC ni Brig Gen Peter Chandia. Museveni kandi yashyizeho Umugaba Mukuru w’Ingabo (Chief of Defence Forces,CDF) mushya ari we, Lt. Gen. Wilson Mbasu Mbadi, asimbuye Gen David Muhoozi wagizwe Minisitiri wungirije muri Minisiteri y’umutekano. Gen Wilson Mbasu Mbadi wavukiye mu Karere ka Kasese, afite imyaka 59, yari asanzwe ari CDF wungirije akaba yaragiye ahabwa imyanya inyuranye kuva yakwinjira mu gisirikare kuva mu 1986. Gen Kainerugaba yahawe umwanya wa, Lt Gen Peter Elwelu wazamuwe mu ntera kagirwa jenerali fulu (full general), agahabwa umwanya mushya wo kuba CDF wungirije. Maj Gen Leoplold Eric Kyanda wari umuyobozi mukuru mu ngabo zirwanira ku butaka yagizwe ‘joint Chief of Staff’ Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Lt Gen Wilson Mbasu Mbadi/ Internet


