Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa, Umunyarwandakazi Louise Mushikiwabo, yimanukiye yerekeza i Libreville muri Gabon agiye kutega amatwi Perezida Ali Bongo, ngo yumve impamvu iki gihugu gishishikajwe cyane no kwiyunga ku muryango w’ibihugu byahoze bikolonijwe n’u Bwongereza cyangwa bikoresha ururimi rw’Icyongereza, Commonwealth.
Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwa twitter, Perezida wa Gabon wakiriye umuyobozi wa OIF kuri uyu wa Gatatu, itariki 24 Kamena, yavuze ko bagiranye ikiganiro kiryoshye.
“Gabon irashaka gufatanya byuzuye ubunyamuryango bwayo mu muryango mugari wa Francophonie mu gukingukira Isi ikoresha icyongereza, yibumbiye muri Commonwealth,” uyu ni Perezida Bongo mbere yo kongeraho ko iyi migambi yombi yuzuzanya.

Ku itariki 11 Gicurasi, ubwo yari I London, Perezida Ali Bongo wa Gabon yatangaje abinyujije kuri facebook ko yagiranye ibiganiro n’Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, Patricia Scotland, yatangarije icyifuzo cya Gabon cyo kwiyunga kuri uyu muryango w’ibihugu bikoresha Icyongereza.
Yakomeje agira ati “Byaba ari andi mateka ku gihugu cyacu! Iki cyifuzo duhuriyeho gishobora kuzahabwa umurongo mu nama itaha I Kigali.”
Iyi nama ya Commonwealth yari iteganyijwe kubera I Kigali muri uku kwezi kwa Kamena twabibutsa ko yasubitswe kubera impamvu zifitanye isano n’icyorezo cya Covid-19.
Entretien chaleureux avec le SG @OIFrancophonie, Mme @LMushikiwabo.
Le #Gabon entend conjuguer sa pleine et entière appartenance à la grande famille de la francophonie à l'ouverture au monde anglophone, réuni au sein du #Commonwealth.
Ces deux initiatives sont complémentaires. pic.twitter.com/m3rRIiJzwX— Ali Bongo Ondimba (@PresidentABO) June 23, 2021
Igitekerezo cyo kwiyunga kuri Commonwealth bivugwa ko Perezida Bongo yakigize nyuma gato yo kuva i Kigali mu 2012, aho yahise atangaza ko batekereza kuba bagira Icyongereza ururimi rwa kabiri rukoreshwa mu gihugu nyuma y’Igifaransa nk’uko bimeze mu Rwanda.
Uyu mushinga ariko wagiye biguru ntege ahanini bitewe n’uko abarimu boherejwe muri Ghana ngo bazasubire mu gihugu bateza imbere ikoreshwa ry’Icyongereza muri Gabon ngo batashye nta bushake bagaragaza.
Igihugu cya Gabon cyahoze gikolonijwe n’Abafaransa, ni igihugu gikungahaye kuri peteroli, amabuye y’agaciro ya manganese n’umutungo w’amashyamba, gifite ubwigenge kuva ku ya 17 Kanama 1960. Gifatwa nka kimwe mu bihugu bifatiye runini u Bufaransa muri Afurika, aho Igifaransa ari rwo rurimi rwemewe mu buyobozi no mu gihugu muri rusange.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


